Yasimbutse urupfu nyuma yo kwiyahura kubera amakimbirane yo mu rugo

Umugore w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, yanyweye tiyoda ashaka kwiyahura atabarwa itaramuhitana, ajywanwa kwa muganga, nyuma aza gutaha yorohewe.

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki 12 Gicurasi 2023, nyuma y’uko ngo uwo mugore yari yahaye umugabo we w’imyaka 27, amafaranga ngo ajye kurangura ibitunguru nk’abantu basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse.

Ngo umugabo yazanye ibyo bitunguru, ariko nyuma yo kubigeza mu rugo ngo hari aho yanyarukiye, akimara kuva aho uwo babiguze ahita aza mu rugo gufata amafaranga ye, ari nabwo yasanzeyo umugore amwishyuje ati “Umugabo wanjye aza kugura ibitunguru namuhaye amafaranga”.

Mu gihe uwo nyiri ibitunguru yari amaze kugwa mu kantu, atangiye gushakisha umugabo yahaye ibitunguru, akiva muri urwo rugo, nibwo uwo mugore ngo yahise anywa tiyoda, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisoke, Munyentwari Théogène yabitangarije Kigali Today.

Ati “Umugore yahaye amafaranga umugabo ngo ajye kumugurira ibitunguru bitewe na bizinesi asanzwe akora, umugabo wasanga hari ukuntu yabigenje aragenda azana ibitunguru umugore yamutumye. Ngo mu kanya gato umuntu yaje mu rugo kwishyuza uwo mugore amafaranga y’ibitunguru yahaye umugabo we”.

Arongera ati “Ubwo rero umugore wenda hari uburakari byamuteye kuba yahaye umugabo we amafaranga yo kurangura ibitunguru, akongera kubona abaza kumwishyuza, nibwo kamere mbi yahise iza afata icyemezo cyo kwiyahura”.

Ngo amakuru yo kunywa tiyoda bayahawe n’umugabo w’uwo mugore, ubwo yageraga mu rugo akumva imunukaho, ari bwo yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi, bahita bageza uwo mugore ku Kigo Nderabuzima cya Bisate, uwo muti utaramugiraho ingaruka.

Gitifu Munyentwari yavuze ko aganira n’uwo mugabo, ku by’ayo mafaranga atishyuye ibitunguru yateje amakimbirane, ngo yamubwiye ko amafaranga yari akiyafite, gusa ngo yafashe ibitunguru ku muhinzi abigeza mu rugo, mu gihe atarabyishyura uwo muhinzi aza mu rugo kwishyuza.

Ngo uwo muhinzi yageze mu rugo asanga uwo yahaye ibitunguru hari aho anyarukiye, ahitamo kwishyuza umugore dore ko ari we baziho gucuruza ibitunguru, ari nacyo cyamuteye uburakari ngo ahitamo kunywa tiyoda nyuma yo gukeka ko umugabo we yaba yariye amafaranga yari yamuhaye.

Uwo mugore akiva mu bitaro yagize ati “Urupfu rwari runyibye, najyanywe kwa muganga ntabizi, narakangutse nisanga mu bitaro, icyanteye kunywa tiyoda ni akababaro nari natewe n’umugabo".

Gitifu Munyentwari, yavuze ko urwo rugo rwagiye rugaragaramo amakimbirane inshuro nyinshi, dore ko ubuyobozi n’abaturage badahwema kubakiza, cyane ko bashinjanya gucana inyuma, aho bigeze no gupfa telefoni nyuma y’uko umugabo arakariye umugore, bapfa ko ahamagarwa mu ijoro.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Ubundi inama duhora tuyibagira, aho tubasaba ko niba abashakanye bagiranye ikibazo bakagombye guhita babimenyesha ubuyobozi bakagirwa inama hakiri kare, ni byo bita gukumira icyaha kitaraba. Usanga umuntu afashe icyemezo kigayitse cyo kwikura mu buzima kandi yagombye kutugisha inama kigakemurwa hakiri kare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka