Yashyinguye umwana utari uwe akeka ko ari uwo yari yarabuze

Mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera, ku itariki 7 Nyakanga 2020, habayeho ibura ry’abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka hagati y’ine n’itanu.

Ababyeyi babuze abana bombi ni abo mu Karere ka Bugesera
Ababyeyi babuze abana bombi ni abo mu Karere ka Bugesera

Muteteri Faith, utuye mu mudugudu wa Rurenge, avuga ko bumvise iyo nkuru nyuma yo kumenya ko hari umurambo w’umwana w’umuhungu watoraguwe mu mazi mu gishanga, hanyuma ukaba washyinguwe n’utari nyir’umwana kubera kwibeshya.

Muteteri yagize ati “Umwana wishwe yari yasigaranye n’umugabo wa nyina mu rugo, nyuma ngo ashobora kuba yaramwishe, akajyana umurambo mu mazi, nyina amubuze ntiyabivuga.

Hakaba n’undi mubyeyi wo mu Mudugudu wa Gisenyi, we ngo waretse umwana we w’imyaka 4, abasiga mu gishanga bahinga ngo aritahana, nyuma arabura. Umurambo ubonetse mu mazi, abo baretse umwana akabasiga bahinga, baketse ko ari uwabo baramujyana baranamushyingura, hanyuma biza kumenyekana ko atari uwabo”.

Abana babuze umwe ni uwitwa Ndayishimiye Frederic wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Mwogo, undi akaba Kayihura Eric wo mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Rurenge, nk’uko bisobanurwa n’Umunyabanga nshingwakorwa w’Akagari ka Rurenge, witwa Gasasira Prince.

Yagize ati “Uwapfushije umwana yari acumbitse mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Rurenge, yaje kubura umwana ariko ntiyavuga. Ku wa Gatanu abaturage bahinga mu gishanga cya Kaziramire, bavuga ko babonye umurambo w’umwana w’umuhungu mu mazi, ariko hakaba hari undi mubyeyi wo mu Mudugudu wa Gisenyi , Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Mwogo wari wabuze umwana ahita abimenyekanisha, arangisha.

Umurambo w’umwana w’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka hagati y’ine n’itanu ubonetse, abo muri uwo mu Mudugudu wa Gisenyi bibeshya ko yaba ari uwo babuze barawujyana barawushyingura”.

Uwo mubyeyi wo muri Rurenge nyuma yo kumva inkuru z’umurambo w’umwana watoraguwe mu mazi, yaje kuvuga ko ashobora kuba ari uwe, na cyane ko yari amaze iminsi amubuze, kandi agakeka ko umugabo bari barashakaniye aho muri Rurenge yaba yaramujyanye, ngo uwo mugabo ntiyari se w’uwo mwana, kandi ngo mu gihe gito bari bamaze batuye muri ako gace, abaturanyi bari bamaze kumenya ko bahorana amakimbirane.

Mu gihe uwo mubyeyi yabuzemo umwana we, n’uwo mugabo we yarabuze n’ubu ngo baracyamushakisha kuko bikekwa ko yaba ari we wishe uwo mwana nyuma agata umurambo we mu gishanga aho watoraguwe.

Nk’uko Gasasira abisobanura, ngo nyuma y’uko ubuyobozi w’Umurenge wa Mwogo bufashije abo babyeyi bombi, uwashyinguye akamenya ko yari yibeshye, uwo wari wabuze umwana akeka ko yajyanywe n’umugabo we, na we akamenya ko yapfuye, umurambo w’uwo mwana warongeye ushyingurwa mu irimbi rusange rya Rukoronko muri Mwogo, aho wari ushyinguye n’ubundi, dore ko ngo uwo mubyeyi nta handi yari gushobora kuwujyana nta bushobozi bundi yari afite.

Ahubwo amaze kumenya ko ari umwana we wapfuye amaze no kumushyingura, yahise asubira iwabo mu cyahoze ari Ngenda, kuko ngo yumvaga afite ubwoba ko uwo mugabo we yaza nijoro akamwica, kuko akeka ko ari na we wamwiciye umwana.

Mukantwari Bertilde, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, asobanura uko ikibazo cyagenze, yavuze ko bakiriye ababyeyi babiri, uwitwa Nyirabagenzi Chantal na Uwitonze Solange, tariki 9 Nyakanga 2020.

Uwitonze yavugaga ko yabuze umwana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 4-5, akavuga ko yabasize bahinga mu gishanga agataha ari wenyine, tariki 10 haboneka umurambo w’umwana w’umuhungu uri muri icyo kigero, ari mu mazi muri icyo gishanga yapfuye.

Umubyeyi wari wavuze ko yabuze umwana yahise ajya kureba ko ari we, ahageze ngo yikubise hasi kubera agahinda kenshi, ntiyanagira ikindi areba, ngo amenye niba ari umwana we koko.

Icyo gihe ngo abari kumwe n’uwo mubyeyi ni bo bateruye uwo murambo w’umwana bawuvana aho mu mazi, ndetse barawushyingura. Kugeza bamushyingura, umubyeyi ngo ntiyigeze areba kuko umurambo w’umwana wari utwikiriye, kandi ngo yumvaga nta kabuza ari umwana we waguye mu mazi y’icyo gishanga kuko yari yakibasizemo bahinga arijyana, avuga ko atashye mu rugo, kandi ari muto.

Nyuma yo gushyingura rero ngo ni bwo haje undi mubyeyi, na we avuga ko yabuze umwana ngo akabanza gutekereza ko umugabo we yaba yamujyanye i Nyamata, ariko ngo ubu akaba akeka ko uwatoraguwe mu gishanga mu mazi yapfuye yaba ari uwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mwogo yagize ati “Uwo mubyeyi wa kabiri waje avuga ko umwana watoraguwe mu mazi yapfuye ashobora kuba ari we, yatangaga n’ibimenyetso, avuga ko umwana we yari yambaye umupira ushushanyijeho ingwe n’ikabutura y’umukara. Barebye ibyo umwana yari yambaye basanga ni byo koko”.

Nyuma, nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, ubuyobozi bw’Umurenge bwahuje abo babyeyi bombi, bavuga uko ikibazo kimeze burabumvikanisha, ngo ku bw’amahirwe uwashyinguye umwana yibeshye ko ari uwe na we arabyumva, nyuma umwana arashyingurwa.

Mu gihe hakomeje gushakishwa undi wari wabuze, ngo hari uwo bumvise wabonetse uri mu kigero cy’uwo bariho bashakisha, ngo akaba yabonetse mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera, bakaba bakeka ko yaba ari we, ariko bategereje kubanza kumureba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka