Yashoye 400 Frw bimugeza ku nzu ya Miliyoni eshanu
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice ari mu bucuruzi bw’isombe, Uramukiwe Immaculee ahamya bwamugejeje kuri byinshi birimo inzu ya Miliyoni eshanu.
Uyu mugore w’imyaka 38, utuye mu mudugudu wa Kabasanza, Akagari ka Gihara,
Umurenge wa Runda avuga ko yatangiye ubucuruzi ahereye ku mafaranga y’u Rwanda magana ane, akarangura avoka mbisi akazitara, akazazigurisha zihiye.
Ngo ubucuruzi bwa Avoka bwamutuburiye igishoro, maze kuva mu mwaka wa 2013 ahitamo kungura isombe agasekura akayigurisha.

Yatangiye ashyira isekuru ku rubaraza rw’abacuruzi b’inyama ku isoko rya Gihara, abashaka isombe bakahamusanga.
Uramukiwe avuga ko isombe yamwungukiye kurusha Avoka kuko yakubaga incuro zirenze ebyiri amafaranga yarangurishije ibibabi. Ikiro akirangura 200Rwf akakigurisha 500Rwf.
Abaguzi b’isombe bamubanye benshi kandi gusekura bivuna ahita agura icyuma gisya isombe gicomekwa ku mashanyarazi cy’ibihumbi cumi na bitanu.
Noneho akodesha inzu yo gukorera ku minsi y’imibyizi agacuruza ibiro 10 naho ku cyumweru agacuruza ibiro 60 kubera isoko rya Kamuhanda.
Inyungu yakuye mu isombe n’amafaranga yakuraga mu bimina ahuriyemo n’abandi bagore, ngo byamufashije kwiyubakira inzu kuri ubu ifite agaciro ka Miliyoni eshanu.
Ati “ Twakoze amatsinda yo guhana amafaranga, uko bampaye nkagura ibati, kugeza ubwo nujuje inzu y’amabati 25 irimo n’amashanyarazi; nkakodesha inzu yo gukoreramo y’ibihumbi 30”.
Uramukiwe ufite umugabo ukora ibiraka byo guhereza abubatsi n’abana bane, avuga ko atarahaguruka ngo ashakishe amafaranga umuryango we wari mu bukene bukabije kuko bahoraga bategereje gutungwa n’ihaho ry’umugabo, yabura ikiraka bakaburara.
Aratinyura abandi bagore batinya gukora bitwaje kubura igishoro.
Aragira, ati “Umugore wamaze kujijuka mu bwonko arahaguruka agakora atitaye ku gishoro. Ibyiza ni uguhera kuri make ufite ubundi mu gukora niho wungukira ibindi bitekerezo bya kwagura umushinga”.
Ngo abagore bakwiye guharanira kwigira, aho gucungira imibereho ku bagabo babo. Arahamya ko iyo umugore hari bimwe mu bikenerwa mu rugo abasha kwibonera, bigabanya amakimbirane mu muryango.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|