Yashatse gutwika inzu y’iwabo umugambi uramupfubana

Imfurayase Patience, umukobwa uzwi cyane muri showbiz nyarwanda, yashatse gutwika inzu y’iwabo harimo ababyeyi be n’abavandimwe be ariko polisi irahagoboka.

Impamvu yateye uyu mukobwa gushaka gutwika inzu y’umuryango we ngo ni uko yananiwe kwihanganira uburyo abanye n’umuryango we; ngo ku bwe abona utamubaniye neza kugeza ubwo yifuza kubavutsa ubuzima.

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mukobwa ariko bavuga ko Patience yafashe icyo cyemezo nyuma yo kugurisha frigo y’iwabo batabizi maze yabona iperereza riri bumwerekane agashaka kujijisha.

Passy Sweet (nk’uko yiyise ku rubuga rwa facebook) aherutse kugurisha frigo y’iwabo ku muturanyi amubwira ko yayihawe na nyina mbere y’uko ajya hanze y’igihugu. Se umubyara yaje gushakisha iyi frigo kuko yabonaga yabuze mu buryo budasobanutse. Nya mukobwa abonye se yitabaje abashinzwe umutekano yahise atangira gutera hejuru kuko yari azi ibyo yakoze.

Yatangiye kuvuza induru nk’umusazi avuga ko ise amubuza uburenganzira bwe. Nyuma y’ibyo rero yahise asohoka iwabo yiruka ari nako akomeza kuvuza induru, ajya gushaka umukarani amuguza amafaranga 3000 ajya kugura lisensi (essence) kuri sitasiyo iherereye mu Gatsata hafi ya guest house.

Amaze kugura lisensi yasubiye mu rugo agenda avuga ko agiye gutwika se na bene nyina bavukana munda ngo kuko bamubuza uburenganzira bwe nk’uko byasobanuwe n’abari bari ahari. Ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko abashinzwe umutekano barahasesekara bakoma mu nkokora umugambi mubisha yari agiye gukora.

N’ubwo abashinzwe umutekano bamwatse iyo lisensi (essence) yari agiye gukoresha ayo mahano induru yari ikiri yose kuko uyu mukobwa yakomeje kugaragaza ko atishimiye ibyo se na bene nyina bamukorera. Hagati aho, uyu mukobwa ntiturabasha kuvugana na we gusa turakomea tubikurikiranire hafi.

Umukobwa Imfurayase Patience akunze kugaragara cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi benshi harimo Amazi magari ya Mani Martin, Stamina ya Eddy Kenzo, iya Uncle Austin n’izindi.

Uyu mukobwa agaragara nk’ukunzwe cyane kuko ku rubuga rwa Facebook aho akoresha izina rya Passy Sweet afite inshuti zigera hafi ku bihumbi bitanu.

Keza Clemence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

buriya wasanga uburenganzira asaba ari bwabundi bwo kwambara ubusa , gusinda, no kwiyandarika nkuko akunda kugaragara yitwaye.Nanjye ni inshuti yanjye kuri facebook ariko ibitekarezo bye ntakigenda(siby’iRwanda)!! yarambwiye ngo ashaka kuba pornostar!!! ngo nuko ntabushobozi narumiwe gusa!!

billy yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

uyu mukobwa si we hubwo afite ikibazo kiri psephologist

moreice yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Uyu mukobwa ntasanzwe pe! Ni umurakare. niba se abona iwabo bamubuza uburenganzira bwe yabavuye i ruhande akabahunga ko gushaka kubica tari wo muti. Uwo mwana abajyanama mu byihungabana bamwegere wasanga atari gusa.

K2D turabemera amakuru yo mu gihugu cyose muyafite mu biganza byanyu. Courage rwose muratanga icyizere ahubwo mwari mwatatinze ariko twizere ko iki ari cyo gihe.

yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Ntibizoroha uyu mukobwa asebeje abandi pe! Indirimbo ze se zo arimo ni danger!

Egoko! yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka