Yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gusanirwa inzu yendaga kumugwaho

Musanabera Bellancile, umukecuru ufite imyaka 80 utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ntazongera kurara yikanga ko inzu ye imugwaho kuko bayimusaniye ikaba nshya.

Iyi nzu ya mukecuru Musanabera yendaga kumugwaho barayimusanira
Iyi nzu ya mukecuru Musanabera yendaga kumugwaho barayimusanira

Iyo nzu yasanwe ku bufatanye bw’abaturage b’umudugudu wa Nyarurembo atuyemo n’abandi bafatanyabikorwa,yayimurikiwe ku cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017.

Gusana iyo nzu byatwaye miliyoni 2RWf n’ibihumbi 230RWf. Ibikorwa byakozwe kuri iyo nzu ni ukuyisana, kuyishyiraho inzugi n’amadirishya by’ibyuma(metallique), kumwubakira igipangu kuko yari iri ku gasozi ndetse banamushyirira amazi mu rugo.

Nyuma yo kuyimurikirwa, Musanabera warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona yabaye nshya kandi mbere yahoraga afite ubwoba ko izamugwaho kuko yubatswe mu 1968.

Agira ati “Mwarakoze cyane kumfasha nanjye ngo mbe ahantu heza kuko iyi nzu yari imeze nabi cyane yenda kungwira. Imana ibahe umugisha, ibarinde kandi ikomeze ibahe imbaraga zo gufasha abatishoboye.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarurembo, Edouard Mudahinyuka yavuze ko gusana iyo nzu ari umuhigo wari umaze igihe.

Agira ati “Muri 2015 twamuhaye umuriro ariko tubona bidahagije. Twahise twiha umuhigo wo kumusanira inzu, kumwubakira igipangu no kumugereza amazi mu rugo none twabigezeho, ubu umukecuru aba ahantu, akicara hanze ku kazuba atari ku gasozi.”

Mukecuru Musanabera yicaye imbere y'inzu ye bamusaniye
Mukecuru Musanabera yicaye imbere y’inzu ye bamusaniye

Akomeza avuga ko uruhare rw’abaturage mu gusana iyo nzu ari 67% naho 33% ni abafatanyabikorwa barimo ikipe y’umupira w’amaguru y’abasheshe akanguhe yitwa Mulindi FC n’Ubumwe Cooperative ikora isuku muri ako gace.

Umuyobozi w’Umurenge wa Niboye, Havugarurema Jean Marie Vianney yavuze ko icyo gikorwa ari ingenzi kandi ko kigomba gushyigikirwa kugira ngo n’abandi batishoboye baterwe inkunga, batere imbere.

Kubera ko icyo gikorwa cyahujwe n’umuganura wa 2017, abaturage baboneyeho gusabana basangira, bishimira ibyo bagezeho banahiga ibyo bazakora mu gihe kiri imbere, birimo kuzubakira inzu nshya Musanabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka