Yasambanyijwe n’uwamwizezaga kumugira umugore amuta batamaranye kabiri anamutera inda (Ubuhamya)

Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Karere ka Musanze, witwa Umuhoza (twamuhinduriye izina), ahereye ku ngaruka yakururiwe no gushukwa, bikamuviramo guterwa inda akiri muto, aragira inama abandi bakobwa, yo kwitwararika no kudashidukira ababizeza ibitangaza bakabashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Abana b'abakobwa batewe inda baburira bagenzi babo kutishinga ababizeza ibitangaza kuko ari iby'akanya gato
Abana b’abakobwa batewe inda baburira bagenzi babo kutishinga ababizeza ibitangaza kuko ari iby’akanya gato

Ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko mu mwaka wa 2019, Umuhoza yabanye n’uwamwizezaga urukundo, bamarana iminsi ibiri babana nk’umugabo n’umugore, ahita amuta anamuteye inda, abura irengero rye.

Yagize ati “Uwo mugabo twamenyanye amwira ko akiri umusore. Agahora ambwira ko ankunda bihebuje, kugeza ubwo yaje no kunsaba ko tubana nk’umugabo n’umugore. Sinazuyaje kubimwemerera, ndetse twemeranywa umunsi tuzabana, ariko ansaba kuva iwacu ntorotse mama, kuko twatekerezaga ko atari kunyemerera gushaka umugabo ku myaka 18 nari mfite”.

Akimara gutoroka iwabo, Umutoni yajyanye n’uwamwizezaga kumugira umugore i Kigali, ngo bashinge urugo rushya, agezeyo babana nk’umugabo n’umugore nyuma atungurwa n’uko mu minsi ibiri gusa bamaranye, atongeye kumenya irengero rye.

Yagize ati “Twahagurukanye i Musanze tujya i Kigali, ariko yansabye kutagira uwo mbwira ko agiye kungira umugore! Nanjye narebye ukuntu ngana, ndibwira nti nindamuka mbibwiye umubyeyi wanjye aranyamaganira kure. Nahisemo kugenda nta n’umwe mu bantu tuziranye mbwiye gahunda yanjye. Tugezeyo turabana, n’akanyamuneza k’uko ntangiye ubuzima bushyashya bwo kwitwa umugore nk’abandi. Natunguwe n’uko mu minsi ibiri gusa tubanye, ibyo nibwiraga byahindutse, ntiyongera kugaruka muri iyo nzu, yari yanyijeje ko ariyo tuzabanamo akaramata”.

Urugendo rw’ubuzima bw’uyu mukobwa ngo rwarushijeho kumukomerera nyuma y’aho uwari wamwijeje kumubera umugabo, amutaye muri iyo nzu yamaze no kumutera inda, akanayimusigamo nta kintu cyo kurya na kimwe, yewe n’ibyo kwambara n’ibikoresho byo mu nzu yari yamwijeje ko amugurira bageze muri Kigali, agenda nta na kimwe aguze. Umukobwa byaramushobeye, niko guhamagara iwabo ngo bamwoherereze itike imusubizayo.

Yagize ati “Bwari n’ubwambere nkandagiye muri Kigali. Iyo minsi ibiri twari tumaranye tubana nk’umugabo n’umugore, yantaye mu nzu nta kintu na kimwe kirimo, kuko ubwo twavaga i Musanze, yari yanyijeje ko byose tuzabigurira. Umunsi anta mu nzu yanyijeje ko agiye mu kazi, yirirwa iyo, mbonye atinze gutaha muhamagara kuri telefoni, ngira ngo mubaze aho yatindiye, nsanga telefoni yayikuyeho. Namutegereje iminsi ine adataha, nza kubona ko yari yantekeye umutwe, nigira inama yo gufata umwanzuro wo guhamagara iwacu, mbasobanurira ibyambayeho, mbasaba kunyoherereza itike ngataha”.

Ibyamubayeho byaramurenze agerageza kwiyahura inshuro ebyiri

Uyu mukobwa wari yamaze no guterwa inda n’uwo mugabo, nyuma yo kugera iwabo, ngo yagerageje kwiyakira, biramunanira ku buryo yageze n’ubwo anoza umugambi wo kwiyahura akoresheje ibinini byica imbeba.

Yagize ati “Mu kimwaro n’ubwoba bwinshi nari mfite, nagerageje gusobanurira mama ibyambayeho, ariko nanjye kwiyakira birananira. Abana b’abakobwa b’urungano rwanjye batangiye kumpa akato, aho nyuze bakandyanira inzara bati dore wa mugore bataye mu nzu arahise! Ababyeyi babo bakajya bababuza kunyegera ngo ntazabanduza ingeso mbi. Nibwo nabonye binshobeye, mfata umwanzuro wo kujya ku ga santere ko hafi yo mu rugo, ngura ibinini byica imbeba, kugira ngo mbirye nipfire”.

Ubwo yageraga iwabo afite ibyo binini, ngo yasanze bamenye amakuru y’uko afite umugambi wo kwiyahura.

Ati “Ubwo narimo ngura ibyo binini muri butiki, hari umuntu twahuriyemo wari unzi, anafite amakuru y’ibyambayeho. Ni we wahamagaye mu rugo ababaza niba aribo bantumye ibinini byica imbeba; bamuhakaniye ababurira ko bishoboka ko mfite umugambi wo kwiyahura. Ubwo nari ngeze mu rugo rero, na mama na musaza wanjye baransingiriye barabinyaka, turabirwanira kugeza babinyatse, umugambi wanjye w’uwo munsi umfubana gutyo”.

Ngo bidateye kabiri, uyu mukobwa yasubiye kugura ibindi binini byica imbeba, yigira inama yo kubirya nijoro nta muntu umubona, ariko kubera ko byari byaramaze kumenyekana ko ashaka kuziyahura, aho yajyaga hose, babaga bamukurikiranira hafi.

Ati “Ubwo nari mvuye kubigura, nageze imuhira nsanga bahamagaye Umuyobozi w’Umudugudu, n’ukuriye Isibo. Bansaba kubakurikira tukajyana kwa muganga, mbabajije ikitujyanyeyo ntibakimbwiye; nabuze uko mbigenza kuko bari abantu benshi, ntafite n’uko mbacika ngo niyirukire, ndabakurikira, baba banjyanye kuri Polisi, ni ho ibyo binini nabitangiye”.

Uyu mukobwa utari ugifite icyizere cyo kugera aho abandi bari, abitewe n’ipfunwe ry’uko yasambanyijwe akanaterwa inda akiri muto, umuryango we n’abaganga, batangiye urugendo rwo kumuba hafi no kumuganiriza kenshi.

Inda yatewe n’uwo mugabo, igihe cyarageze abyara umwana w’umuhungu, kuri ubu ufite umwaka n’amezi atanu. Uyu mukobwa, kimwe na bagenzi be batewe inda, bagira inama abakobwa, yo kwirinda ababashora mu bishuko, kuko babicira ahazaza habo.

Undi mwana w’umukobwa, wabyaye umwana ku myaka 16 y’amavuko, nyuma yo koshywa n’umusore bakundanye, wamujyanye kumutungira mu rugo iwabo (ku musore), akaza kumutayo, nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaranye babana nk’umugabo n’umugore; ahera ku buzima bumugoye akomeje kunyuramo, akaba agira inama abandi bakobwa.

Yagize ati “Icyo nasaba bagenzi banjye ni ukwifata, bakamenya ko ibishuko muri iki gihe byeze. Nibamenye kubaha ababyeyi babo, bumvire inama zabo kandi bigengesere. Ntibagahe umwanya ababashuka babizeza ibitangaza by’amafaranga, imyenda cyangwa ibyo kurya; kuko biza ari iby’akanya gato, bikabasigira akaga k’ibigeragezo nk’ibyo twahuye nabyo. Abana b’abakobwa bagenzi banjye nibihagarareho bamenye guhakana, batumbire icyo kakora kinyuze mu mucyo, kizavamo icyo bazimarira badategereje ababibizeza babakurikiyeho izindi nyungu”.

Ababyeyi bavuga iki ku bana bakomeje gusambanywa bagaterwa inda?

Bamwe mu babyeyi b’abana batewe inda, bavuga ko abana babo ndetse na bo ubwabo bakomeje kuzahazwa n’imibereho yabo. Bakaba basaba ko abagira uruhare mu kubahohotera, kuri ubu bakomeje kwidegembya bajya bafatwa bagahanwa by’intangarugero.

Uwitwa Mukandekezi, abana be babiri b’abakobwa basambanyijwe bakurikiranye, ndetse banaterwa inda batarageza imyaka y’ubukure; kuri ubu akaba agihanganye n’uko ababigizemo uruhare bafatwa bakabiryozwa.

Yagize ati “Duhangayikishijwe n’abantu baduterera abana inda batarafatwa ngo babiryozwe. Nk’ubu abanjye babiri batewe inda n’umusore umwe, murega mu buyobozi ariko kugeza ubu, ntarafatwa. Abo bana bombi babyaye mu gihe nari naracukije abanjye ngo nduhuke. Nirirwa mpetse ntafite uburyo nakora, bararwara nkishakaho ubushobozi bwo kuvuza, ibibagendaho mbagaburira, mbambika ninjye ubibazwa mu gihe ababateye inda bigaramiye. Turasaba ubuyobozi kuduha ubutabera, no gufata mpiri abakomeje kwangiza ahazaza h’abana bacu, kugira ngo babere n’abandi akabarore”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ishami rya Musanze, Murenzi Joseph, agaragaza ko icyaha cyo gusambanya umwana, kiza ku isonga mu birego bacyiriye mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

Nk’ubu muri dosiye RIB ishami rya Musanze yoherereje Parike, izingana na 96%, ni izishingiye ku birego by’abana basambanyijwe. 73% by’abo bana, bakaba bari baramaze guterwa inda.

Mu busesenguzi uru Rwego rwakoze, bigaragara ko abana bibasiriwe cyane, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 17 y’amavuko kandi abenshi ni abakobwa.

Uyu muyobozi yatunze agatoki ababyeyi batita ku burere bw’abana babo, ngo banakurikirane umunsi ku wundi ubuzima bwabo.

Yagize ati “Hari ababyeyi badashishikajwe no kumenya uko abana babo babayeho, ababyeyi bamwe bamwe ntibakeneye kumenya ngo abana babo biriwe hehe, biriwe bate, birirwanye na ba nde. Ugasanga umubyeyi yibereye iwe mu rugo cyangwa ahandi hantu, ukajya kumva ngo umwana we w’imyaka itatu bamusambanyirije mu ishyamba riri mu kilometero kirenga kimwe, uvuye iwabo mu rugo. Ukibaza ukuntu uwo mwana ungana gutyo, bamukuye mu rugo, bakajya kumusambanya umubyeyi atabizi bikakuyobera. Bityo rero, tugasanga hari ababyeyi bagira uburangare, ntibite ku bana babo, bikaba byabakururira ingaruka zirimo no gusambanywa”.

Uyu muyobozi anavuga ko mu bana basambanywa, abatangirwa ibirego bitarenga 1/5. Ahanini ngo bigaterwa n’uko hari aho ibyo byaha bikorwa abantu bagahisha amakuru, banga kwishyira ku karubanda, abandi bagahitamo kwiyunga mu miryango, ababikorewe bakabura ubutabera gutyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yibukije abaturage b’Akarere ka Musanze, kuba maso kandi bakita ku burere bw’abana babo, no kutabatererana mu gihe bahuye n’ibibazo.

Kurinda abana no gutanga amakuru yihuse y’abagira uruhare mu kubahohotera, ngo ni kimwe mu byagabanya ubukana bw’iki kibazo nk’uko yakomeje abivuga.

Ati “Nta na rimwe tuzihanganira cyangwa ngo tujenjekere abantu bahohotera abana; ndetse n’ikimenyimenyi, hari ingero zimwe na zimwe z’abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure, twagiye dukura mu ngo nyuma yo gushukwa n’abagabo babizeza kubagira abagore. Ni gahunda twatangiye kandi dushyizemo imbaraga mu rwego rwo gusubiza abana uburenganzira bwabo, no guhana twihanukiriye ababubavutsa, bakurikiranwa mu rwego rw’amategeko”.

Ati “Dusaba ababyeyi mbere na mbere kudufasha muri uru rugamba. Ariko by’umwihariko, bashyire imbere gukumira ikintu cyose cyatuma abana bishora cyangwa bashorwa mu ngeso z’ubusambanyi. Nibahe abana ibyo bakeneye birimo n’uburere, babatoze imico myiza no kwitwararika aho bari hose, kugira ngo bazakurane intumbero yo kwibera igisubizo bo ubwabo batagiteze ku bandi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka