Yasambanyijwe afite imyaka 15, inzozi ze zo kuba umubikira zirayoyoka (Ubuhamya)

Mu kiganiro ubyumva ute cyo ku wa Mbere tariki 07 Kamena 2021 kuri KT Radio, umukobwa wari umutumirwa muri icyo kiganiro, mu buhamya bwe yagaragaje inzira z’inzitane yanyuzemo aho umugabo wari umukozi mu bitaro yamusambanyije amutera inda ubwo yajyaga kwivuza, ibyari inzozi zo kuba umubikira bihinduka umuruho.

Ni mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku ihohoterwa rikomeje gukorerwa umwana by’ubwihariko umukobwa, harebwa uruhare rwa buri Munyarwanda mu kurirwanya kuko rikomeje gukorwa n’abantu bakuze.

Uwo mukobwa uvuka mu Karere ka Nyaruguru twirinze gutangaza amazina ye ku bw’umutekano we, asanzwe ari imfubyi, yavuze ko yasambanyijwe muri 2006 ubwo yari afite imyaka 15 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Kuva mu bwana bwe yari yarihaye intego yo kuzaba umubikira, ariko akagira ikibazo cy’ihungabana yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwariye ababyeyi.

Rimwe ubwo yari avuye kwibuka no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Murambi (Nyamagabe) hamwe na bagenzi be bigana, yatashye mu kigo nta kibazo afite.

Avuga ko mu minsi mike nyuma yo kwibuka, ngo hari ubwo yatekereje wa munsi wo kwibuka umugaruka mu mutwe yibutse ibyo yabonye kuri uwo munsi bimutera ihungabana.

Avuga ko hari umugabo yari azi wakundaga kunyura ku ishuri ryabo ukora mu ivuriro rya Mbuga, aho rimwe bigeze guhura amusaba ko baba inshuti umukobwa arabyanga dore ko yari yifitiye n’intumbero zo kuzaba umubikira.

Ati “Rimwe uwo mugabo yarampagaritse nigendera arambwira ati ese ushobora kumbera inshuti? Ndamusubiza nti oya, kubera ko nari naragiye ku ishuri mfite intego ivuga ko nta mukobwa uzaba umubikira ugomba kwegerana n’umusore kandi nari n’akana gato, bimbamo gutyo ndamubwira nti ntabwo byashoboka”.

Ubwo yari amaze kugira ikibazo cyo guhungabana nyuma y’iminsi mike bavuye ku rwibutso, ngo ni bwo ibibazo byabaye birebire ahura n’uruva gusenya ubwo yari agejejwe mu bitaro uwo mugabo amwinjirana mu cyumba yari arwariyemo ubwo umurwaza we yari asubiye ku ishuri kumusanira imyenda n’ibindi bikoresho.

Ni umugabo wari wubatse afite umugore n’abana batatu, ngo ibyo ntiyabitekerejeho ngo anagire impuhwe z’uko arwaye ari na bwo yatangiye kumushyiraho iterabwoba aho yari aryamye mu cyumba.

Ati “Twagiraga umurwaza ikigo cyishyura ariko aba yagiye ku ishuri kunshakira indi myenda, mu gihe ntangiye kugarura akenge uwo mugabo arinjira akingura icyumba narimo arambwira ati bite? Nti ni byiza, ati ibyo nigeze kukubwira by’ubucuti urabyibuka? Nti ntabwo byakunda naraguhakaniye”.

Arongera ati “N’iterabwoba ryinshi, yahise ambwira ati rero uyu munsi wabyemera utabyemera icyo nagambiriye ngomba kugikora. Nk’umwana nahise ngira ubwoba afunga urugi arambwira ati tugiye kuryamana, numva ibitekerezo byanjye birahindutse, sinamenye igihe yiyamburiye. Kubera ubwoba n’ihungabana nari mfite nahise nsubira muri koma, uko yagiye simbizi umurwaza wanjye yarahageze asanga byahindutse, uko nakagaruye ubwenge nsanga yansambanyije”.

Ntabwo yamuhishiriye yatanze amakuru baramufunga

Uwo mukobwa avuga ko bukeye bwaho yatumye wa murwaza we mu buyobozi bw’ibitaro, buraza ababwira uko byamugendekeye ababwira n’uwamusambanyije biba ngombwa ko hitabazwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubuyobozi bwa FARG, arafatwa ajya gufungwa.

Ngo icyakurikiyeho uwo mukobwa bamubwiye ko nyuma y’ukwezi kumwe bazamupimisha ngo bamenye ko yaba atwite, ndetse bategereza n’amezi atatu kugira ngo apimwe bamenye niba yaba yarandujwe SIDA n’izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Ngo ukwezi kwarashize barongera baramupima kugira ngo barebe niba ataramuteye inda.

Ati “Ukwezi kwarashize mbura imihango bampimye basanga narasamye, nta tegeko ryariho ryo gukuramo inda, gusa amahirwe nagize barampimye basanga nta bwandu yanteye”.

Ubuzima bwaramugoye atekereza no kwiyahura

Ubwo imanza zari zitangiye uwo mwana ngo yagize ikibazo cyo kubura icyemezo cy’irangamimerere cyerekana imyaka afite kuko atari yaranditswe mu bitaro by’irangamimerere, nyuma aho amenyeye ko wa mugabo wamusambanyije yafunguwe ni bwo yatekereje kwiyahura abikora inshuro eshatu ahantu hanyuranye Imana ikinga akaboko.

Ati “Sinigeze menya nti ese uyu muntu urubanza rwarangiye rute, numvise ko wa mugabo yafunguwe, ni bwo natekereje kwiyahura ariko sinapfa icyo gihe nari naguze umuti w’imbeba wo kunywa ngo basi mpfane n’umwana nti nta bundi buryo nshobora kubikoramo, ndawunywa sinapfa”.

Arongera ati “Ibyo byose nabikoraga ndi ku ishuri, mbonye ntapfuye mfata ingamba zo kujya kwiroha mu mugezi witwa Mwogo, nabyo birangira bamfashe nageze ku ruzi bambuza kwiyahura”.

Inda y’uwo mwana ngo yageze ku mezi umunani ubuyobozi bw’ikigo bumwohereza kujya kubyarira mu rugo dore ko n’ubundi aho ku ishuri atigeraga agaragara mu ishuri kubera ibibazo.

Akimara gutaha ngo yashatse kujya ku mubyeyi wamureraga wari waramubyaye muri batisimu ariko ntibamwakira ahubwo bamujyana kwa Nyina wabo bari baratandukanye yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ngo yarongeye afata inzira ijya ku Kanyaru kwiyahura, abaturage barabimenya baramugarura, ngo yari ageze igihe cyo kubyara aho yamaze iminsi ibiri kwa Nyina wabo asanga atabyarirayo kubera amakimbirane bari bafitanye yigira inama zo kujya gucumbika mu mudugudu wa FARG, aho umuturage yamutije igikoni aba ariho aba ari na ho yabyariye.

Ati “Igihe cyo kubyara cyarageze, kwa muganga bo bari bazi ko bazambaga kubera ko nari gato, ngira amahirwe mbyara umwana w’umuhungu batambaze umwana ndamurera, ubuzima burankomerana nicuza icyatumye mbaho, ntangira kwicuza nti kuki ntigeze mpfa”.

Ngo muri ibyo bibazo ntiyacitse intege, aho yakomeje kurera umwana uko ashoboye kose agera n’aho ajya guhingira abantu, rimwe na rimwe ngo agapima imisururu ngo arebe ko abaho.

Mu kurera uwo mwana ngo ntiyigeze ahura na wa mugabo wamuteye inda, rimwe ngo ni bwo yagannye muri ka gace yasambanyirijwemo ahuye n’uwo mugabo ahita atoroka arabura (uwo mugabo), akomeza kurera umwana mu bibazo, ari na ko yaganiraga n’umwana yamubaza ibibazo bijyanye na Papa we bikamuhungabanya.

Ati “Umwana naramureze arakura yabona indege ihise ati mama iriya ndege tuzayigendamo, ariko icyanteraga igikomere cyane ni igihe umwana yambazaga papa we, yabonaga umugabo wese utambutse akambaza ati uyu ni papa, nabura icyo mvuga, nti yego”.

Bimwe mu byamushejeshe ni urupfu rw’umwana we wari umaze kugira imyaka itatu n’amezi icyenda ati “Umwana yaje gupfa amaze imyaka itatu n’amezi icyenda, ibyo byo byambereye umusaraba ntashobora kwibagirwa, kuko n’iyo mbonye umwana bavukiye igihe kimwe bintera ikindi gikomere”.

Uwo mukobwa avuga ko atifuza ikintu cyakongera gutuma ahura n’uwo mugabo wamusambanyije, kuko ngo n’iyo yibutse ubuzima bubi yagize n’uburyo inzozi yari afite zo kuzaba umubikira zayoyotse bimushegesha.

Ubuzima bwe bumeze bute muri iki gihe?

Kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza nyuma y’ibibazo by’inzitane yanyuzemo, ubu yihuje na bagenzi be banyuze muri ibyo bibazo bashinga umuryango witwa ‘Shirimpumu’, aho bahura bakaganira ku byababayeho ndetse avuga ko hari ubwo bamwe bavuga ibibazo byabo agasanga birenze ibye, ibyo bikamwongerera imbaraga zo kwihangana

Kuri ubu uwo mukobwa nyuma yo kwishakamo ibisubizo, yakomeje amashuri aho yiga muri Kaminuza ya INILAK, nyuma yuko yari yarahuzwe igitsina gabo ndetse ageza n’ubwo yiyahuza inzoga ariko ngo ibyo byose yarabikize ni umuntu w’ibitekerezo kandi witeguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Arasaba buri wese wahuye n’ibibazo nk’ibye kwihagararaho, yirinda abaza bamushuka bamufatanya n’ibibazo yagize aho agira ati “Iyo bazi ko wabyaye baba bumva wararangiye, utakiri umuntu aho baza bagufatirana n’ubukene. N’ubu hari umugabo duherutse guhura ashaka kumfata ku ngufu ati urampa nti ntibishoboka, arambwira ngo nzakumeneraho urugi, araza koko ari ku mugoroba ansenyeraho urugi aranyinjirana ntabaje abaturanyi barantabara”.

Arongera ati “Hari umuntu abona ikigeragezo urimo agashaka kukigukubiraniramo, ari na ho usanga ba bangavu baba baratwaye inda usanga yarabyaye ubwa kabiri, bitewe n’abakomeza kubinjizamo bya bindi bitewe n’ibibazo, bivuze ngo twe uruhare rwacu nk’Abanyarwanda, dukwiye kwita cyane cyane kuri bariya bantu bakorewe ihohoterwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomukobwanakomezekwihangana nubwo igitekerezoke cyapfuye ariko lmana iramuzi

NIZEYIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka