Yasabye ko imfashanyo bamuha igabanuka ngo akunde abashe gutanga umusanzu mu kigega AgDF

Umukecuru witwa Nzamukwereka Mariya Tereza utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yasabye umugiraneza usanzwe umuha ibimubeshaho ko yabigabanya ariko akamuha amafaranga 500 nawe yatanga mu kigega AgDF.

Habimana Djamali usanzwe amumenyera buri kimwe cyose yavuze ko ayo mafaranga azayamutangira, ndetse akanakomeza kumuha ibyo asanzwe amufashisha atabigabanyije.

Nzamukwereka Mariya Tereza uvuga ko afite imyaka 82 ngo yumvise abaturanyi be bavuga ko bagiye gutanga umusanzu mu kigega cyo guteza imbere Abanyarwanda nawe arabakurikira.

Ageze aho batangaga ayo mafaranga ku cyicaro cy’Umurenge wa Kigabiro ngo yumvise abayobozi basobanura ko ari imisanzu abenegihugu bose batanga ngo hazaboneke amafaranga yo gukoresha mu mishinga y’iterambere ry’igihugu, na Nzamukwereka yumva arabikunze ariko ababazwa n’uko we nta gafaranga afite ngo atange umusanzu.

Nzamukwereka ashimira Habimana Djamali wari umwemereye amafaranga yo gutanga mu kigega AgDF.
Nzamukwereka ashimira Habimana Djamali wari umwemereye amafaranga yo gutanga mu kigega AgDF.

Ku bw’amahirwe ngo yabonye umugabo witwa Habimana Djamali usanzwe amuha inkunga imubeshaho, amusaba ko yamubabarira akamuha amafaranga 500 yatanga mu kigega AgDF ngo akazayagabanya ku yo agura ibiribwa amugenera buri cyumweru.

Bwana Habimana yamwemereye kumutangira ayo mafaranga ndetse ngo akazanakomeza kumuha ibyo yamugeneraga atabigabanyije.

Nzamukwereka ati “Nari nababaye kuko nta mafaranga ngira ngo ntange nanjye mu kigega cy’Abanyarwanda. Ariko Djamali namushimiye cyane, Imana ikomeze imuhe umugisha. Numvaga nanjye nshaka gutanga umusanzu mu kigega cy’Abavukarwanda.”

Habimana Djamali yabwiye Kigali Today ko yatunguwe no kubona uwo mukecuru udafite ubundi bushobobozi amusaba kugabanya ku mfashanyo asanzwe amuha ariko nawe agashyigikira ikigega AgDF Abanyarwanda bishyiriyeho ngo bakusanye imisanzu izafasha iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yabwiye Kigali Today ko yumva urugero rw’uyu mukecuru rwabera Abanyarwanda bose urugero, dore ko kuri we ngo nta muntu n’umwe utuye u Rwanda udashobora kugira icyo atanga kuri mugenzi we no mu iterambere rusange ry’igihugu, buri wese mu rugero no mu bushobozi bwe.

Rushimisha Marc yishimiye ko abatuye umurenge ayobora wa Kigabiro bumva ishingiro ry'ikigega AgDF.
Rushimisha Marc yishimiye ko abatuye umurenge ayobora wa Kigabiro bumva ishingiro ry’ikigega AgDF.

Muri uyu Murenge, abaturage bakusanyije miliyoni 68 n’ibihumbi 261 yo gushyira mu kigega AgDF.

Nzamukwereka Mariya Tereza atuye mu Kigabiro, aho aba atagira umwana cyangwa undi bafitanye isano umukomokaho.

Habimana Djamali umumenya muri byose asanzwe ari visi perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, akaba umucuruzi n’umukozi muri Banque Populaire du Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi babyita ciaca

musore yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka