Yariye urukwavu rwishwe n’uburozi none ari mu bitaro

Ku bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro harwariye umugabo witwa Namuhanga Ferederiko biturutse ku rukwavu yariye, nyuma y’uko na rwo rwari rwapfuye rwishwe n’umuti bari bategesheje imbeba.

Namuhanga Ferederiko atuye mu kagari ka Bugina, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Abaturanyi be ngo bateze imbeba bakoresheje umuti uzica, ariko rumwe mu nkwavu zabo na rwo rurya kuri uwo muti rurapfa.

Ba nyiri urukwavu ngo barujugunye mu mukingo, muri ako kanya hanyura abana bararutoragura bararujyana maze bahura na Namuhanga batangira kumubwira ngo arubagurire.

Namuhanga yagize ati: « nasanze barufite rwapfuye ngira ngo ni bo barwishe bararumpa ndarutwara twumvikana ko nzabaha magana atatu ».

Umugore n’abana be ngo banze kurumubagira no kuruteka kubera ko imyemerere y’itorero basengeramo itabemerera kurya ikintu cyipfishije (intumbi) nuko afata icyemezo cyo kurubaga no kuruteka ndetse arurya wenyine.

Mu ijoro yaruriyemo yahise atangira kuribwa mu nda. Bukeye bwaho tariki 13/09/2012 ni bwo yakomeje kuremba nuko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo.

Bageze kuri icyo kigo nderabuzima, Namuhanga hamwe n’abari bamurwaje ngo bakomeje guhisha impamvu y’uburwayi bwe hanyuma kwa muganga bamuha utunini ariko ntitwagira icyo tumumarira.

Abaturanyi b’uwo muryango bari bazi neza icyo uwo mugabo yazize ngo ni bo babibwiye kwa muganga ariko bimenyekana uburwayi bwe bwafashe intera yo hejuru bahitamo kumwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda.

Ibitaro byagerageje kumwitaho ariko akomeza kuremba kuko uburwayi bwe bwamenyekanye umuti umaze kwangiza bimwe mu bice byo mu nda. Indi mpamvu yatumye uwo murwayi aremba ngo ni uko yari asanzwe afite ubundi burwayi butandukanye na bwo bwahise burushaho kumukomerera.

Noël Kachiko, umuforomo ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro yatangarije Kigali Today ko bari kumufasha uko bishoboka kugira ngo barebe ko yakoroherwa.

Ati: « ntabwo nakubwira ngo ubuzima bwe bumeze neza kubera ko uwo muti wica imbeba awumaranye igihe uri mu mubiri we, hakaba kandi hari ibice bimwe na bimwe byamaze kwangirika birimo n’umwijima».

Kachiko avuga ko Namuhanga yashoboraga no kuba yarapfuye bitewe n’uko uwo muti ufite ubukana nk’ubw’uburozi. Icyakora ngo hari icyizere cy’uko ashobora koroherwa kubera ko yamaze kugezwa kwa muganga.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 6 )

iCYO YAZIZE CYANE NI UGUHISHA IMPAMVU Z UBURWAYI BWE. ISONI ZIRISHA UBUROZI HARYA AHUBWO NDABONA ZANAKICISHA UBUROZI.

ABAGANGA BAHORA BAHURA N IBIBAZO BYO KUTAVUGISHA UKURI KW ABARWAYI KANDI NGO UJYA GUKIRA INDWARA ARAYIRATA.

BETTY yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Mbega umugabo yizize ntakundi yashatse kumera nkabakera baryaga ihene bonyine .ahaaa Imana imurinde akire bimuhe isomo ntazongere kurya izipfushije.

Stanyl yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

mwari mwabona umugabo uzira inda adatwite birababaje.

john yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Imana imukize,gusa baca umugani ngo indambi yishe nyirayo,ubwose umuntu nyirurugo kwishimira kurya Inyama umugore atariye n’abana bawe ataruko batarya Inyama ahubwo arukwanga kurira inyama gutukura gusa,gusa Imana yakoze kurinda uwomuryango mama tekereza nk’abana n’ukuri kukurusha ubunyangamugayo.banyarwanda twihe agaciro!!!!

umukunzi Janvier yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

ahhhh, sha uwo mugabo nawe ni umurambo kabisa, nagaruka mba ndoga mbishibishi.

BONGO yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Imana ishimwe kuba abana numugore batarariye urwo rukwavu! kuko bo bari gupfa rwose. most especially kids

Vianney yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka