Yari amaze imyaka 30 ava aho ari bamuteruye

Muhawenimana ufite imyaka 30 y’amavuko,ashimishijwe n’uko atazongera gutegereza abamuterura kugira ngo agere aho ashaka kujya.

Aho yashakaga kujya bamuteruraga bakahamugeza
Aho yashakaga kujya bamuteruraga bakahamugeza

Ni nyuma yo guhabwa igare rizajya rimufasha kugenda kuko amaguru ye yombi yamugaye ku buryo atabasha kuyahina.

Muhawenimana atuye mu Biryogo i Nyarugenge. Yavutse abona nyina wenyine wari utunzwe no gukorera abantu akazi mu ngo bakabona icyo kurya.

Ageze ku myaka itandatu,mu buzima bw’ubukene Muhawenimana nibwo yatangiye gusabiriza ku muhanda, cyane ko kubera ubumuga bwe atabashakaga kujya ku ishuri.

Avuga kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abayeho atunzwe no gusabiriza kuko na nyina yageze ubwo atabasha kubabonera ibibatunga kuko nawe yaje gukora impanuka imutera ubumuga.

Mu myaka y’ubuzima bwe, Muhawenimana kugira ngo ashobore kuva aho ari yashakaga abantu bakamuterura cyangwa akagendesha amaboko yikurura hasi. Kujya kure ngo yingingaga abamuterura bakamugeza kuri moto.

Muhawenimana yafashe igare yahawe nk’amaguru n’intebe bye. Yahise anatangaza ko abonye umufasha akabona imashini idoda ikoreshwa amaboko gusa, ryamufasha kujya ayikoresha yicaye, akabona ibimutunga adasabirije.

Yagize ati “Ndishimye cyane, ubu ngiye kujya mbasha kugira aho njya nijyanye. Iri gare rizamfasha mu kuba nakwihangira imirimo mbe nareka no gusabiriza.”

Muhawenimana yahawe igare agenderamo
Muhawenimana yahawe igare agenderamo

Richard Kananga umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga muri Nyarugenge avuga ko ku ikubitiro hatanzwe amagare 46 ku bafite ubumuga bababaye kurusha abandi, ariko hakaba hateganijwe gutangwa andi magare 289 mu bihe biri imbere.

Yasabye abahawe amagare kuyakoresha ndetse akababera imbarutso yo guhaguruka bakabasha gukora imirimo bashobora aho gusabiriza.

Ayo magare yatanzwe ku bufatanye bwa Handicap International na Church of Christ for later Saints.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iramutse ibonetse yamugeraho ite? uwabimenya yambwira!

Ange M yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Ese uwayimubonera yayimugezaho ate?
Murakoze

Ange yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Njya numva ba Apotres,Bishops na Pastors bavuga ngo bakora ibitangaza.Kuki badakiza uyu wamugaye?Mperutse kumva Bishop RUGAGI avuga ngo azajya CHUK na FAYSAL ajye muli Morgues azure abapfuye.Ese mwamenyera aho bigeze? Ariko jye mbona babeshya.Kuko kuva nabaho,kandi nagiye mu madini menshi,nta Pastor numwe nari nabona akora ibitangaza.Ariko nta kabuza barabeshya.Kuko iyo YESU n’Abigishwa be bakoraga ibitangaza,nta mafaranga basabaga nkuko ba Pastors babigenza.

MASOZERA James yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Amakuru nshuti yanjye?wabifashe nabi nta bishop,pastors cyangwa undi uwo ariwewe ukiza hakiza Imana yonyone ariko ikoresheje abo uvuze kimwe nuko nawe yagukoresha

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Hali umuntu wambwira uko imashini yo kudoda ikoreswa amaboko gusa igura?

Murakoze

ruhamya yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka