Yari agize imyaka 70 atarareba televiziyo none arashima Leta yazanye gahunda ya Tunga TV

Umukecuru witwa Mukangwije Maria wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera arishimira ko yabashije kubona bwa mbere n’amaso ye televiziyo mu myaka 70 yose yari amaze abayeho.

Uyu mukecuru yagaragaje ibi byishimo tariki 12/06/2013 ubwo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya Tunga TV, aho abaturage bahurira hamwe bakareba amakuru kuri televiziyo yabashyiriweho.

Mukangwije avuga ko mu myaka 70 yose yari amaze, ari bwo bwa mbere yarebye televiziyo kuko ngo nta handi yari yarigeze ayibona mu buzima bwe.

Yagize ati “Nayirebye neza nayinonosoye. N’ubu ndifuza kuzajya ngumya kuza kuyireba. Ni ubwa mbere nyibonye. Nayiboneraga hehe se? Ko nyibonye muri aya majyambere turimo ari iy’Umukuru w’Igihugu atwoherereje. Ubu se nari kuzapfa nyibonye? None ndayibonye rero kandi byanshimishije.”

Abenshi mu baturage bo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera ngo ni ubwa mbere babonye television.
Abenshi mu baturage bo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera ngo ni ubwa mbere babonye television.

Mu byamushimishije ubwo yarebaga televiziyo ngo ni ubuhinzi n’ubworozi, aho yabonye ingurube n’inka ndetse akabonamo ibigori byiza cyane bifite umusaruro ushimishije.

Uyu mukecuru ngo nubwo adafite imbaraga, ibyo yaboneye muri televiziyo byamufashije kunguka ubumenyi ku buryo nubwo atagifite imbaraga zo kwigana ibyo yabonye, azashishikariza abana be bakiri bato kugira ngo babikurikize maze babashe kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Miko, Nsengumuremyi Jean Baptiste, avuga ko abaturage bagaragaje ubushake bwo kureba iyi televiziyo, aho bakusanyije umusanzu wo kugeza umuriro ku biro by’akagari ka Miko maze bigahurirana na gahunda ya Leta y’uko muri buri kagari haba ahantu rusange abaturage bajya barebera amakuru.

Iyi televiziyo izajijura abaturage byaba mu kubona ibikorerwa ahandi mu buryo bwo kunguka ubumenyi ndetse no kumenya amakuru rusange yo hirya no hino.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke atangiza gahunda ya Tunga TV mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke atangiza gahunda ya Tunga TV mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste watangije iyi gahunda ku mugaragaro yavuze ko gahunda ya Tunga TV ari ingirakamaro mu kujijura abaturage kuko bashobora guhurira hamwe bakabasha kumenya amakuru y’iwabo n’ay’ahandi.

Yanashishikarije abaturage kuzabitekerezaho kugira ngo uzajya abona ubushobozi ajye agura televiziyo ye ayishyire mu rugo rwe maze asirimuke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka