Yareze umwana aziko ari umukobwa atahura ko ari umuhungu nyuma y’amezi 3

Umurerwa Philomene, umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yatoraguye umwana w’umukobwa w’inzererezi witwa Jeannine Gisubizo bigaragara ko ari umukobwa ariko nyuma y’amezi 3 aza gutahura ko ari umuhungu.

Umurerwa avuga ko yaje kumenya ko Gisubizo ari umuhungu abibwiwe n’abana bakinanaga. Ajya kumuzana mu rugo, Umurerwa yabonaga uwo mwana ari umukobwa kuko yanasanze yiyambarira amajipo n’amakanzu.

Ubwo uwo mubyeyi yajyezaga uwo mwana mu rugo yashatse kumukarabya umwana aranga avuga ko we azi kwikarabya. Nyuma nabwo yangaga gukarabana n’abandi bana akajyayo ari uko bavuyeyo ndetse no kwisiga akisiga wenyine; nk’uko Umurerwa abivuga.

Umurerwa yagize ati “hari nubwo nigeze kumubura ntazi aho yaraye, mubonye mubaza aho yaraye ahita ambwira ngo njyewe sinaraye mu bahungu”.

Gisubizo yikinira n'utwana tw'udukobwa bakanararana
Gisubizo yikinira n’utwana tw’udukobwa bakanararana

Umurerwa yakomeje kubyibazaho aza gufata icyemezo cyo gusaba umuturanyi we ko yazamugenzurira. Uyu muturanyi yafashe amafaranga 1000 ahamagara Gisubizo arayamushukisha amubwira ko ayamuha akajya kugura amandazi.

Umuturanyi yahise amubwira ko ashaka kwihaniza abana bahora bamusebya ko ari umuhungu, amusaba ko yamwereka igitsina cye akamenya koko ko aribyo ubundi akabihaniza. Gisubizo yamanuye ijipo ahita azamurayo igitsina umuturanyi agwa mu kantu aramubwira ngo nasubizeyo ariko Gisubizo yamusabye ko atazabibwira iwabo.

Uyu muturanyi yahise abibwira Umurerwa, nawe aza kwikorera igenzura mu ijoro Gisubizo yasinziriye asanga koko ari umuhungu. Ati “nabanje gukeka ko ari icyinyabibiri ariko nsanga ari umuhungu wujuje ibyangombwa”.

Umurerwa akimara kugwirirwa n’aya mahano yahise abimenyesha inzego z’ubuyobozi kuko we yabonaga birenze ubushobozi bwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yagize ati “Twe turabona uriya mwana atari uwo kurererwa mu muryango, tugiye gushaka ikigo ngorora muco tumushyiramo”.

Gisubizo yiyambarira utujipo n'udukanzu
Gisubizo yiyambarira utujipo n’udukanzu

Mugeni avuga ko ubu bamaze kwandikira komisiyo ishinzwe abana bayisaba ko yashakira Gisubizo ikigo ngorora muco akaba ari cyo ajyanwamo.

Gisubizo avuga ko yageze mu Ruhango aturutse i Muhanga. Nyina witwa Ntagisa Providence ngo yamusize kwa nyirakuru witwa Nyiramuhanda ababwira ko agiye gushaka itike imusubiza Kongo agasangayo umugabo we witwa Musabyimana uri mu gisirikare.

Ibintu nk’ibi byokwiyoberanya biragenda bifata indi sura hano mu Rwanda. Mu minsi mike ishize umusore yasangiye n’inkumi mu kabari ko mu karere ka Nyamagabe, bumvikana ko bari burarane, bageza mu rugo umusore atangira kubwira nyamukobwa ko bagera ku ngingo yabajyanye, umuhungu atangiye gukorakora asanga umuntu ari umuhungu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Jye binteye ihungabana!U Rwanda rukwiye amasengesho menshi. Jye ndabona uriya mwana akiri muto ariko afite ikibazo gikomeye, agomba kujyanwa kwamuganga uvura ihungabana! kandi ntimwibagirwe no kumupimisha (SIDA)!
Mujye mumenya ko ibigo ngorora mucyo birimo abantu badasobanukiwe bashobora no kumutera ikindi kibazo.

Cissy yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Nemeranywa nawe Anny na Papy,uriya mureyobozi w’akarere w’ungirije byo ibye kabisa simbyemera...ikigo se kiragorora uwuhe muco? ko gisubizo ashobora kuba afite consequences z’ibintu byamubayeho ari byinshi mu buzoma cyangwa akaba afite ikibazo cyo mu mutwe? simbona impamvu atarererwa mu muryango rero.

cynthia yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Mbanje gushimira uwo mubyeyi umutima wimpuhwe yari yagize arko se kuki yamutoye akajyana umwana iwe ntanavuge ati rekandebe kano gakobwa ntoraguye nkajyane kwa muganga batazaba barakangije bagafata kungufu? Ubu nubujiji bwababyeyi kuba wamarana numwana amezi3 yose kdi watoraguye utaramuganiriza ngo umenye icyo atekereza kumujyana mukigo ngororamuco sibyo kuko burimwana wumunyarda agomba kugira umuryango ahubwo yakamuganirije akamenya impamvu akamukosora nkumubyeyi aruwe yamutangayo ngo bamumurerese? Namugumane ahubwo yitabweho arerwe nkabandi aracyari muto ahabwe affection azahinduka.murakoze

Anny salama yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Umurerwa na we nku mubyeyi kuki watanze ariya mafaranga 1000 ntabundi buryo wagombaga gukoresha ? nonese ko wageze nyuma ugakora igenzura umwana asinziriye kare kose?icyakora Imana ikora ibyayo uriya gisubizo yarazatumara kurubyaro twi bwira ko ari umukobwa wikinira na bandi bana.Gisubizo bazamùushyikirize aba psychiatre bamusuzume naho kumushyira mu kigo ngorora muco ntabwo ari ho hazava igisubizo.

papy yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka