Yareze umuvandimwe we amuhora ko yavuze ko atita ku bana yabyaye

Umulisa Laurence utuye mu karere ka Nyanza yitabye polisi ikorera mu karere ka Nyanza tariki 29/05/2012, nyuma yo kuregwa n’umuvandimwe we amuhora ko yavuze ko yabyaye abana akabihakana ndetse abandi akaba abafata nabi.

Umulisa Laurence yabwiye itangazamakuru ko umuvandimwe we witwa Dusabe Marie Ange ari umubyeyi w’abana barindwi ndetse na bamwe mu bana be yemera akaba abafata nabi kugeza ubwo bishobora kuzabaviramo urupfu.

Dusabe Marie Ange ntibyamunyuze yitabaza polisi y’igihugu ayisobanurira ko abana yemera batarenze batatu.

Ubwo yitabaga ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, Umulisa yongeye gushimangira ibyo yavugiye mu itangazamakuru. Nyuma yo kwisobanura yarekuwe nyuma yo gusanga ibyo yabwiye itangazamakuru bifite ishingiro.

Umulisa avuga ko n’ubundi umuvandimwe we yigizaga nkana kuko amakuru yavuzwe mu itangazamakuru nta wundi muntu wo ku gasozi wayatanze usibye abo babana kandi babikoze batamwifuriza ikibi ahubwo batabarizaga abana yataye bakiri impinja.

Umulisa abivuga atya: “Nongeye gushimangira ko Dusabe ari umubyeyi w’abana 7 kandi bamwe muri bo ntibitaweho rwose ahubwo batabarwe kuko abo mu muryango we ntako tutamugize ngo yicare mu rugo abiteho ariko akananirana yigira mu iraha. None dore atangiye kubihakana!!!”

Yakomeje asobanura ko kuba yarabwiye itangazamakuru ko hari abana b’igihugu badafashwe neza we nta cyaha abibonamo ku buryo byahabwa inyito yo gusebya umuvandimwe we.

Ati: “Njye numva kwitirirwa abana wabyaye nta soni bikojeje kuko ni umugisha uturuka ku Mana bose batagira amahirwe yo kubona.”

Umulisa wari wahamagajwe kwisobanura ibyo aregwa yanaboneyeho gutangaza ko akimara kubona ko abana b’umuvandimwe we bafashwe nabi cyane yahise afatamo umwe akamurera ndetse akamujyana no mu ishuli mu gihe ubwo yari akirerwa na nyina umubyara ariwe Dusabe yari yarataye ishuli.

Ashingiye kuri uwo mwana arera ndetse n’abandi bana babiri bato Dusabe asigaranye, Umulisa yarondoye aho abandi bana baherereye hirya no hino mu gihugu kugira ngo ukureho urwo rijijo rwatezwaga n’umuvandimwe we avuga ko bamubeshyera abana atigeze.

Umulisa avuga ko Dusabe Marie Ange atabona neza inyungu akura mu kwanga abana be yibarutse kuko bose bakiriho kandi uwabashaka wese akaba yababona. Asanga uwo muvandimwe we kuba akomeza kumubuza amahwemo bishobora kuzatuma ahubwo amuhunga akareba ahandi yigira ariko akabona amahoro.

Ati: “Nawe se umuvandimwe ushaka ko banjyana mu gihome nzira ko navuze ko abana be ndetse bakaba nab’igihugu muri rusange batitaweho murumva hari amahoro yandi anshakira? ”

Dusabe Marie Ange byamenyekanye ko yihakana abana be barindwi yabyaye ubwo tariki 23/05/2012 uwahoze ari umuyaya we yifatanyije n’itsinda ry’indaya z’ahitwa mu Mugonzi bakigaragambiriza kuri Bar Ideal bamurega ko adahemba abamufasha kurera abana be ndetse nabo ubwabo ntabiteho.

Jean Pierre twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyanyihera umwe muri abo bana bari kwihakana. Ariko ubwo muzi ko hari ababuze urubyaro kandi barukeneye!!!!????

Nyaboneka umwana ni umutware naNjye nakuze muri ubwo buryo banteragirana ariko ubu Imana yakomeje kumfasha ubu ngeze ku ntera ishimishije

Mukunde abana mubatoze uburere n’ikinyabupfura bazaba abagabo mu bandi.

SVP NE MALTRAITEZ PAS LES ENFANTS

yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka