Yarasezeranye imbere y’amategeko ariko ahakana iryo sezerano

Kijabuzima Simon wo mu mudugudu wa Bubare akagali ka Nyarurema umurenge wa Gatunda avuga ko Nyiramariza Patricia batigeze basezerana byemewe n’amategeko n’ubwo byabaye, ubuyobozi bukaba buvuga ko bugiye kwifashisha inzego z’ubutabera kugira ngo uyu mugore arenganurwe.

Nyiramariza Patricia avuga ko ari umugore wa kabiri wa Kijabuzima muri batandatu yashatse. Ngo niwe basezeranye imbere y’amategeko mbere ya 1994. Gusa ngo n’ubwo umugabo we yagiye atandukana n’abandi yagiye ashaka, ubu afite undi umwe babana we yaramutaye amwima n’imitungo.

Kijabuzima Simon ahakana ko yasezeranye byemewe n'ubwo byabaye..
Kijabuzima Simon ahakana ko yasezeranye byemewe n’ubwo byabaye..

Gusa umugabo we ntiyemera iri sezerano kuko ngo ari ibya kera. Abazwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka Kijabuzima yemeye ko uyu mugore ari uwe ariko basezeranye bitemewe.

Agira ati “Ni umugore wanjye ariko twasezeranye bitemewe n’ubwo byabereye imbere y’amategeko. Ni bya bindi bya kera wasezeranaga n’umugore.”

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Bubare bwo buvuga ko iki kibazo kiburenze kandi uyu mukecuru Nyiramariza Patricia abangamiwe n’umugabo n’urubyaro rwe rw’umugore muto babana. Twiringiyimana Francois uyobora uyu mudugudu avuga ko n’imyaka uyu mukecuru ahinze abana ba mukeba we bayangiza.

Nyiramariza ugaragaza agahinda ku maso, umugabo inyuma ufashe Micro ni Kijabuzima.
Nyiramariza ugaragaza agahinda ku maso, umugabo inyuma ufashe Micro ni Kijabuzima.

Ubwo yakemuraga ibibazo by’abaturage mu kwezi kwahariwe imiyoborere, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iki kibazo kigiye guhabwa inzego z’ubutabera zibe arizo zigikurikirana zinagikemure.

Umurenge wa Gatunda ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyagatare yakunze kurangwamo ubuharike bukabije ahanini ngo kubera ko weraga kandi abaturage bari bagifite ubutaka bugari.

Gusa ariko ubu ngo byaragabanutse kubera inama z’ubuyobozi aho bakangurirwa kubana byemewe n’amategeko no kubyara abo bashoboye kurera.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka