Yanze umudari yahawe n’u Bufaransa kubera ko bwanze kumufasha gutunganya gaz methane mu Kivu

Michel Halbwachs washinze isosiyeti yitwa Data Environnement icukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu yanze ku mugaragaro umudari w’ishimwe yahawe na Allain Juppé, minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa kubera ko iyo minisiteri yanze kumufasha mu bikorwa bye mu Rwanda kandi yari ibishoboye.

Ibikorwa bya Michel Halbwachs byari bigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abantu bushobora kuhatakarira kuko iyo gaz ibanye nyinshi ishobora gutomboka nk’uko byagenze mu kiyaga cya Nyos muri Cameroun.

Michel Halbwachs atangira, ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere (ADF) cyari cyamwemereye kuzamufasha ariko nyuma aza kubwirwa ko icyo kigo kidafasha amasosiyete mato nka Data Environnement.

Michel Halbwachs ngo yataye igihe kirekire yandika amabaruwa, atanga ibisobanuro ku bikorwa arimo gukora ariko ntibigire icyo bihindura ku cyemezo cyo kumutererana. Kubwe, Michel Halbwachs asanga u Bufaransa bushaka kuririra ku bikorwa yakoze maze bukereka u Rwanda ko bubyishimiye nyamara ari ukubeshya dore ko banze no kumutera inkuga.

Kuva muri 2009 kugeza muri 2010, Data Environnement yagerageje umushinga wo kuvana gaz methane mu Kivu ndetse ibasha gukuramo amashanyarazi afite ubushobozi bwa megawatt 2,4 ariko biza guhagarara kubera ibibazo by’imashini zapfuye kubera umuhengeri.

Umuyobozi wa Data Environnement yemeza ko iyo igihugu cye kimufasha yari gushobora kubyaza gaz methane amashanyarazi angana na megawatt 3,6 kandi byari gufasha u Bufaransa kugarura isura nziza mu Rwanda.

Michel Halbwachs yagize ati « Bwana Juppé umudari wawe ndawanze. Kumpa uyu mudari ndabona ari ukujijisha intege nke mwagaragaje mwanga kuntera inkunga. Icyubahiro cyanjye si cyo nshyize imbere icyo mparanira ni uko igikorwa natangiye cyagenda neza naho kumpemba waranze kumfasha mbibona nko kumpuma amaso no kwigaragaza uko utari » ; nk’uko byatangajwe na Huffington Post.

Uyu mugabo yongeyeho ko nk’Umufaransa asanga icyiza ari uko minisiteri yabo y’ububanyi n’amahanga ikwiye kudatesha agaciro ibikorwa bye kandi bakibuka ko iyo bamufasha ubu umushinga wo gukura gaz methane mu cyivu uba ugeze kure bityo bakishimira igikorwa cyiza cyaba gikozwe.

Ubu Data Environnement yahagaritse ibikorwa byayo mu Kivu kubera ibibazo by’amafaranga.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje!

kazini yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka