Yanze nomero z’ibarura ku nzu avuga ko ibarura rusange rigiye kurimbura isi
Nkurikiyimana Vincent, umugabo w’idini ryitwa ‘Abizera b’Abadiventisiti’ ari mu maboko ya polisi mu karere ka Nyamagabe azira kwanga ko abakarani b’ibarura bashyira nomero ku nzu ye kuko ngo yizera ko ibarura rusange rya 2012 ariryo mperuka y’isi.
NKurikiyimana na bagenzi be batandatu bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe batawe muri yombi tariki 10/08/2012 nyuma yo kwanga ko abakozi b’ibarura bashyira ku nzu zabo nomero zizagenderwaho mu kubarura.
Aba bantu bayobowe na Nkurikiyinka bose bavuga ko ari abayoboke b’idini ryitwa ‘Abizera b’abadivantisiti’ akaba ari igikundi cy’abantu baciwe mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi kubera bari bafite imyemerere itandukanye n’iyi’iri dini.
Mbere y’uko aba bantu batabwa muri yombi na polisi bari bamaze iminsi itatu bifungiranye mu nzu ya Nkurikiyinka bari mu masengesho; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musebeya.
Kanuni Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi yatangaje ko aba bantu bafashe amahiri bashaka gukubita abakarani b’ibarura babita “abakozi ba satani.” Nyuma yo gutabwa muri yombi kandi ngo bakomeje kuvuga ko badashobora kwibaruza; ngo bari kwiteguye gutotezwa kuko satani yateye.
Kanuni yatangaje kandi ko iri tsinda ry’abantu ritagikorana n’idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi kuko ryamaze kubaca.
Aba bantu kandi ntibashobora gufata indangamuntu kuko bavuga ko irimo umubare 666 ushushanya satani, ntibemera ubwisungane mu kwivuza, ntibarya umunyu cyangwa ibindi biribwa byafumbijwe ifumbire mvaruganda kandi ntibakaraba isabune ahubwo bakaraba imigwegwe.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NGO NTIBAJYA BANASEZERANA MUMURENGE ABO BIZERA NDETSE NTIBAMBARA N’IMPETA!NJYE NTURANYE NABO kIMIRONKO
Turashima iyi web yanyu kuko idukurikiranira amakuruyose,ese abo badashaka kwemera ibyo reta yajyennye,baramutse bakomeje kubyanga reta yagenza ite?