Yanyuzwe n’amateka ya FPR-Inkotanyi yiyemeza gufasha n’abandi bafite ubumuga kuyamenya

Bob Mugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ngo yishimiye ndetse ananyurwa no kumva amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igihe ayasoma ariko atarayabwirwa ahibereye.

Bob Mugabo ashima amahirwe abafite ubumuga bahawe na Leta y'Ubumwe
Bob Mugabo ashima amahirwe abafite ubumuga bahawe na Leta y’Ubumwe

Ni nyuma y’uko ku nshuro ya mbere yari yitabiriye Inteko rusange y’uyu muryango ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, yabaye ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, agakurikirana ibyavugiwemo byose, harimo n’amateka yaranze uyu muryango.

Nyuma yo gukurikirana ibiganiro byatangiwe muri iyo nteko rusange, Mugabo wize akarangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), avuga ko ubusanzwe abantu bafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutavuga no kutumva, badakunze kumenya amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi uretse ayo basoma yanditse mu bitabo bitandukanye.

Yashimye cyane amahirwe bahawe na Leta y’ubumwe irangajwe imbere n’umuryango FPR-Inkotanyi, kuko batagihezwa aho basigaye bahabwa amahirwe angana n’abandi Banyarwanda, ibintu avuga ko byabafashije kwiteza imbere, kuko uyu munsi akora mu kigo cy’imari cya Zigama CSS.

Yagize ati “Ndifuza gushimira umuryango uburyo mwaduhaye amahirwe twese abafite ubumuga, yo kuba dushobora kwisanga mu bikorwa bitandukanye by’umuryango wacu, nk’uko uyu munsi najye nshobora kwicara imbere ngakurikira”.

Uretse kuba akora muri Zigama CSS, Mugabo ari no mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ariko asanga hari icyo bakwiye gukora kugira ngo n’abandi barusheho kumenya amateka ya FPR-Inkotanyi.

Yagize ati “Twajya dukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bakaba abanyamuryango, nabo bagashyiraho umusanzu wo kubaka Igihugu cyabo. Rrimwe na rimwe, hari igihe abantu babona umuntu ufite ubumuga bakumva ko abantu batumva wenda bafite ikibazo cyo mu mutwe, ntabwo ariko bimeze, kuko nabashije kwiga, abenshi tujya mu mashuri, urugero nkanjye mfite Masters nkora muri CSS”.

Akomeza agira ati “Igitekerezo cyanjye cyane cyane cyari gushimira, ndetse no kugira ngo nk’umuryango wacu tujye twibuka abantu bafite ubumuga nabo batange umusanzu, kuko nta cyadukorerwa natwe tutarimo, nk’abafite ubumuga kugira ngo imyanzuro twisangemo ni uko natwe tuba duhari, kugira ngo dufatanye twese muri rusange gushyira mu bikorwa iyo myanzuro”.

Abafite ubumuga bishimira ko uyu munsi ntaho bagihezwa nk’uko byari bimeze imbere, aho babahishaga mu nzu kugira ngo hatagira ubabona, kuko bafatwaga nk’abadashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka