Yankurije Odette yijeje gukoresha ubunararibonye mu kurwanya akarengane
Yankurije Odette warahiriye kuzuza inshingano ze nk’Umuvunyi wungirije, yijeje Abanyarwanda kuzifashisha ubunararibonye akuye muri Minisiteri y’Ubutabera, afasha urwego agiyemo guca akarengane.

Yankurije yarahiriye imbere ya Perezida Kagame ko azuzuza inshingano ze nk’Umuvunyi wungirije, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Nzashyira imbaraga mu gukumira akarengane kugira ngo turwanye aho gaturuka hose aho gutegereza ko kavuka ngo tukarwanye.

Nakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera, by’umwihariko nakoraga muri serivisi zishinzwe ibibazo by’abaturage harimo n’akarengane, twakoranaga bya hafi n’Urwego rw’Umuvunyi cyane cyane ko izo nzego zombi zibarizwa mu rwego rw’ubutabera.”
Yankurije yagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, avuye muri MINIJUST aho naho yari ashinzwe kurwanya akarengane.

Perezida Kagame yasabye abarahiye, barimo n’umudepite mushya, Niyitegeka Winifilda, gushaka uburyo bwose bwo gukorera Abanyarwanda uko bikwiye.
Ati “Ndizera ko imirimo izakorwa nk’uko bikwiye no ku bayobozi bashya babyumva ari n’abasanzwe ko icyo twumva ari ugushyiraho uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku buryo dukorera Abanyarwanda uko bikwiye.”

Yankurije yasimbuye Kanzayire Bernadette wasoje manda ye. Naho Niyitegeka we yasimbuye Nyakwigendera Mukayisenga Françoise witabye Imna muri Kamena 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|