Yandikisha amano kubera ubumuga yatewe n’umuriro w’amashanyarazi
Ishimwe Christian w’imyaka 10, uvuka mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi tariki 23/01/2011 bimuviramo ubumuga bukomeye ubu akaba asigaye yandikisha amano.
Ishimwe ubu usigaye yiga mu kigo cy’ababana n’ubumuga cya Gatagara mu karere ka Nyanza, avuga ko yari iwabo mu rugo umuriro w’amashanyarazi urabura. We n’abandi bana batangira kurira ibyuma by’amashanyarazi.
Agira ati “naragendaga mbona abana barimo kurira ibyuma, abandi bamanutse nanjye ndurira njyeze ku kuma ka mbere umuriro uba uraje urankubita”.
Umuriro waramukubise umuca amaboko yombi ndetse n’ibindi bice by’ummubiri birakomereka.
Nyuma yo kuvurwa ubu asigaye yandikisha amano. Ariko avuga ko kwandikisha amano bimuvuna umugongo, akaba asaba ubufasha bw’intebe zagenewe abamugaye bicaramo bandika.
Gusa nubwo uyu mwana yamaze kwakira ubu bumuga, nyina Odette Nyiragukura, avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro n’amashanyarazi (EWSA) cyirengagije ikibazo cyateje umwana we kikanga kumuha indishyi.

Uyu mubyeyi uvuga ko nta mikoro afite yo gukurikirana EWSA, avuga ko umuriro ikimara gukubita umwana we, ngo EWSA yamubwiye ko agomba kuvuza umwana we nyuma akazazana impapuro “facture” ikamwishyura ariko nyuma imutera utwatsi.
Agira ati “byari ku itariki ya 23/01/2012, umwana mujyana kwa muganga EWSA nayo ikora iperereza irambwira ngo nta kibazo bafite umwishingizi izanyishyura, ariko nyuma irabihagarika”.
Murenzi Mark Rukata, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibirebana n’amashanyarazi, avuga ko nubwo icyi kibazo atakizi neza, bishoboka ko umubyeyi w’uyu mwana yaba ariwe uri mu mafuti, kuko bo bamenyesha ko umuriro uri mu nsinga iyo bakora ibyo bikorwa, bakamenyesha abantu mu buryo bwose.
Abaturage batuye mu gace kabereyemo impanuka, bo bavuga ko batigeze bamenyeshwa ko umuriro woherejwe mu nsinga igihe iyi mpanuka yabaga. Ndetse ngo nta n’ikimenyetso cyari gihari gikumira abantu nk’uko bajya babibona ahandi.
Si aba baturage bagaragaje ibi bibazo bya EWSA gusa, kuko hashize igihe gito abantu benshi bavuga ko ibura rya hato na hato ry’umuriro wa EWSA, rituma ibintu byabo bishya, cyane cyane ibikoresho byo mu mazu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ku isi nta kintu gikora nabi nka ewsa itegeka kugurira ibikoresho mu ma quincallerie y abakozi babo i huye ho biteye ubwoba.
Hari aho umunyamakuru yavuze ko umwana nta ntebe agira yo kwicaraho ariko afite intebe yabugenewe imufasha yahawe na HVP GATAGARA ariko rero EWSA nayo yagombye kugira iyo ikorera uriya mwana hagendewe kur assurance.
Ahubwo uwo mubyeyi azarege kuko niba assurance ya EWSA itaramwishyuye ni uburangare bwa nyina. Naho ewasa yo irarengana, none se niba ifite assurance ni yo iyitegeka abo igomba nabo itagomba kwishyura? None se iyo umuntu agonzwe nimodoka akurikira nyiri imodoka cyangwa arega assurance yimodoka. iyi ni yo nama nyayo ngiriye uyu mubyeyi nabandi bose bashobora guhura nikibazo nkiki. Natuka ewasa ari uko yaba idafite ubwishingizi, ibi kandi byaba bitangaje!! Niyihute rwose arengnure umwana uzi ko kutamenya uburenganzira bwawe ari bibi cyane!!!
igitekere natanga nuko nka EWSA niba hari ibimenyetso byerekana ko koko iri mumakosa yahanwa ndetse ikavuza n’uwo mwana ntabwo ari EWSA mu byukuri mvuga n’uyihagarariye kuko koko ntekereza ko ariwe icyi gihe ufata icyemezo
Ahaaaa umuliro ni ikintu kigomba kugira ubwishingizi nibba batarabumuha baratinze kuko birakabije. Ibintu byarahiye byarashize mu gihugu ariko ntawe ndumva yishyuwe baba bavuga ngo baratanga umuriro ariko bakibagirwa igihombo uteza abakiliya
NIBA MURI EWSA DG ARI UMUNYARWANDA UGIRA UMUTIMA WA KIMUNTU ASHOBORA GUSUZUMA NEZA GUFASHA UYU MWANA KUBONA UBWISHINGIZI. UBUNDI SE IYO UMWANA ARI KUMWE NIWABO MU MUHANDA AKABACIKA IMODOKA IKAMUGONGA ASSURENCE YANGA KWISHYURA NGO HABAYE UBURANGARE. UYU MWANA NI MUTO CYANE RWOSE NTABWO YARI GUTEKEREZA KURE IBYIMIRIRO BIRAGARAGARA KO ATARI AZI INGARUKA PE? GUSA NA NYINA IYO ABA HAFI NUBWO KURAGIRA ABANA BITAKOROHA NTIYARI KWEMERA KO AHURA NIKI KIBAZO. EWSA IFITE INDI MPAMVU WASANGA HARI COMMISSION ABO MURI ZA ASSURENCE BARYA BARABONYE KO BYAZABAHENDA BAKITWARIRA IBYO UMWANA YARI GUHABWA. UBU SE NTIYANAHA UBUFASHA UYU MWANA NIYO ATABA YARAFASHWE NUMURIRO WAYO. OK REKA TUREBE
Dommagr il faut que EWSA igira icyo ikora kuko niba ibyuma byacu bishya ntitugire aho tuyirega bitandukanye cyane no kubona ubuzima uyu mwana abayemo kubera yo.