Yakoze impanuka agiye gufata impamyabushobozi

Jennifer ntiyashoboye kwitabira ibirori byo guhabwa impamyabushobozi mu ishuri rikuru ryo mu mutara Umutara Polytechnic University kubera impanuka yakoze ubwo yajyagayo muri iki gitondo hamwe n’abari bamuherekeje. Nta muntu wapfuye. Abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare abandi mu bitaro bw’umwami Faisal i Kigali.

Impanuka yabaye mu gitondo cy’uyu munsi mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare ahagana mu ma saa tatu za mugitondo hagati ya coaster ya sosiyete itwara abantu International Express ifite pulaki RAB 806 J yajyaga i Kigali n’ivatiri ifite pulaki RAB 380 L yajyaga i Nyagatare.

Abari muri iyo vatiri ni bane barimo uwari ugiye mu mihango yo guhabwa impamya bushobozi bavuga ko yitwa Jennifer urangije mu ishami ry’imali n’ubukungu (BCOM), n’abari bamuherekeje aribo Mugisha William, Muvara n’ umukecuru witwa Kazarwa.

Aba bose bari muri iyi vatiri n’umushoferi bajyanywe kwa muganga n’indege ya gisirikari. Abakomeretse bikabije ni Mugisha wavunitse amagufwa y’ukuguru n’uwo mukecuru wakomeretse mu mutwe kuko byabaye ngombwa ko batwarwa kubitaro bya King Faysal i Kigali nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano zikiri mu iperereza ku cyateye impanuka.

Umushoferi wari utwaye iyo coaster witwa Ntagwabira Xavier yavuze ko iyo vatiri yamugonze kubera umuvuduko mwinshi yari ifite kandi hakaba hari no mu ikorosi. Iyi mpanuka kugeza ubu nta muntu wayiguyemo haba abagenzi bajyaga i Kigali, ndetse n’abari muri iyo vatiri.

Amakuru dukesha ibitaro bya Nyagatare ni uko uwarugiye guhabwa impamyabumenyi we yabaye aruhukiye muri ibyo bitaro kuko asa n’uwahungabanye.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

eh eh, iyi mpanuka iteye ubwoba urabona uko iriya batery y’Imodoka yabaye? Nyagasani abafashe da

Orore yanditse ku itariki ya: 26-11-2011  →  Musubize

Yoo!!!! iyi nkuru irababaje pe nta kundi ku isi niko bimera gusa bose hamwe mbifurije kurwara ubukira.

Imodoka yo bazabona iyindi kuko ahari amagara mazima byose birashoboka.

chantos yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka