Yahungabanye abonye inzu ye yibasiwe n’inkongi
Inzu y’uwitwa Tabu Marie Claire utuye mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo bimwe birashya.
Abaturanyi ba Tabu bavuga ko iyo nzu yatangiye gushya mu masaha ya saa moya z’ijoro aho inkongi yamaze igihe kigera ku isaha yose,igisenge cyayo kirashya kirakongoka.
Umwana wo muri uru rugo avuga ko yatangiye kubona iyo nkongi iturutse mu gisenge cy’inzu, ari bwo yatabazaga abaturanyi kuko nyina atari ahari.
Agira ati “Nari nicaye mu cyumba kimwe, ngiye kumva numva inkoko irasakuje. Ndasohoka, ninjiye mu kindi cyumba nkinguye urugi mbona kiri kugurumana hejuru mu gisenge. Njyewe ndakeka ko haba habayeho nka ‘circuit’ y’amashanyarazi.”
Hifashishijwe kizimyamwoto zaturutse kuri sitasiyo ya ‘essence’ iri hafi aho n’umucanga maze babasha guhashya iyo nkongi mu buryo bugoranye.
Tabu we amaze kumenya ko inzu ye yibasiwe n’inkongi yahise ahungabana, ntiyaza kureba ibyabaye.
Abaturanyi be bavuga ko yahise agenda baramubura bazi ko yagiye kwiyahura. Ariko ngo bakomeje kumushaka baramubona bahita bamushinga umukecuru baturanye amwitaho ijoro ryose.
Kuri ubu ariko ngo Tabu yakize ku buryo yabashije kwakira ibyamubayeho.
Kanyankore Eric umwe mu bagize uruhare mu kuzimya iyo nkongi avuga ko yari nyinshi ku buryo kwiyemeza guhangana nayo byasabaga ubutwari.
Agira ati “Kugira ngo twiyemeze kujya hejuru y’inzu gusambura ngo tubone uko tuzimya ariho duhereye kuko ariho inkongi yaturukaga byasabye ubutwari kuko abenshi babitinye. Hari hanashyushye cyane kandi mu gisenge harimo n’umwotsi mwinshi.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera, Niyonsaba Cyriaque avuga ko icyo bakoze ari ukuba bashatse abacumbikira uwo muryango ugizwe n’uwo mugore n’abana batatu n’abuzukuru babiri, ariko hakaba hari no kurebwa ubundi bufasha bawuha.
Agira ati “Turacyanarebera hamwe icyo tuzafasha uyu muryango nk’umuganda w’abaturage mu gusana iyi nzu kuko bigaragara ko yangiritse cyane. Turanabivuganaho n’Akarere turebe ikindi kirenzeho yafashwa kuko n’ibikoresho byinshi byahiye.”
Niyonsaba avuga ko bikigoye kumenya neza agaciro k’ibyatwitswe n’iyo nkongi, gusa ngo abaturanyi hari bimwe mu bikoresho babashije guhita basohora, ntibyashya.
Avuga kandi ko kugeza ubu,igikekwa cyaba cyateye iyo nkongi, ari umuriro w’amashanyarazi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwihangane ntakundi akaje karemerwa kuba muribazima muzabona ibindi