Yahishaga Abatutsi mu rutoki rwe, akifashisha umupolisi wa Komini kubahungisha

Umusaza witwa Kamamanzi Ildephonse utuye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, avuga ko urutoki rwe rwamufashije kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akajya ahabakura abahungishiriza i Kabgayi akoresheje umupolisi wa Komini.

Kamanzi yahishaga Abatutsi mu rutoki bakirenzaho ibijagari bakajya baherecyezwa n'umupolisi bahunga
Kamanzi yahishaga Abatutsi mu rutoki bakirenzaho ibijagari bakajya baherecyezwa n’umupolisi bahunga

Kamanzi yayoboye Segiteri Cyubi yo mu cyahoze ari Komini Rutobwe imyaka isaga 20, ubu afite imyaka 81 yamavuko. Urukundo abaturage bamukundaga ni rwo ahamya ko rwatumaga ahora atorerwa kuyobora Segiteri Cyubi.

Kamanzi kandi avuga ko kuba yari umuyobozi wizerwa ari we wasigariragaho ba Burugumesitiri bayoboye Komini Rutobwe, nyamara nta mashuri mesnhi yari yarize usibye amashuri atanu abanza gusa.

Agira ati “Nize gusa amashuri atanu abanza, ariko abaturage barankundaga bakampa amajwi, ku buryo abandi twiyamamazanyaga nta wagiraga amajwi arenze 25, byatumaga nizerwa kuko nakoraga neza ngasigariraho ba Burugumesitiri, ngashyingira, ngakora n’indi mirimo nkanitabira inama za Perefegitura”.

Kamanzi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahigwaga baje bamuhungiraho maze akabahisha mu rutoki rwe rwari rwinshi, abana be bakajya babashyirayo ibyo kurya.

Ati “Nari mfite urutoki rwinshi n’abana babiri b’abahungu, umwe yabitagaho akabaha ibyo kurya undi akirirwa ku musozi aragiye acunga aho ibitero bituruka, maze akaza kubabwira bakirenzaho ibijagari, nanjye nava ku kazi nkajya kubareba nkabaha icyo kunywa no kurya tukaganira nkabahumuriza.

Abatutsi bamwe nabahaga umupolisi nari mfite kuri Segiteri akabaherekeza bagahungira i Kabagayi, abandi bakaguma mu rutoki barokokeye iwanjye kuko hari n’uwo Inkotanyi zafashe igihugu atabizi yibera mu rutoki. Ntabwo nigeze numva mu buzima bwanjye mfite urwango kuko abaturage nategekaga bose nabafataga kimwe”.

Kamanzi yahanganye n’abagabaga ibitero basahura bakanica

Icyemezo cy'ishimwe yahawe agirwa Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'akarere
Icyemezo cy’ishimwe yahawe agirwa Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere

Uko iminsi yagendaga ishira, Jenoside yafataga ubundi bukana inzego z’ubuyobozi zibigizemo uruhare, ariko Kamanzi we yatangiye gutabariza Abatutsi bari bangirijwe imitungo maze inka zabo zimwe arazigaruza ndetse abariye inka n’abasahuye na bo barafungwa.

Agira ati “Natabaje Burugumesitiri araza dufata abasahuye turabafunga ndetse turanabahana ku buryo abariye inka bazishyuye, abasahuye na bo tubagaruriza ibyabo”.

Abifashijwemo n’uwari Burugumesitiri wa Rutobwe, Kamanzi yakomeje kurwana ku Batutsi bo muri Cyubi, ku buryo ngo habaye nk’ahagaruka agahenge n’ubwo nyuma uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamwe, Calixte Nzabonimana, yaje kumukoma mu nkokora.

Agira ati “Nzabonimana yamenye ko twafashe abangije n’abishe maze araza arabafungura yari agiye no gukubitira Burugumesitiri kuri Komine ngo twakoze amakosa, byatumye izo nterahamwe zifungurwa aravuga ngo babatumye gukora (Kwica Abatutsi), ntibabatumye kurya inka”.

Bamaze kubafungura noneho baje bashaka kwica Kamanzi na Burugumesitiri, maze bigira inama yo guhunga kuko babonaga inzego zo hejuru zabatanze, gusa Abatutsi basigaye mu rutoki kwa Kamanzi baje kurokoka.

Kamanzi agira abantu inama yo kugira umutima wa kimuntu wo kudakora amaraso, kuko ngo burya amaraso ahama uwayakoze kandi ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kubaho.

Ibyo Kamanzi avuga binashimangiirwa na Munyaburindi Vincent, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uvuga ko we n’umuryango we bafashijwe cyane na Kamanzi kurokoka, yemwe n’inka zabo zari zariwe arazibishyuriza izindi arazibagaruriza.

Munyaburindi avuga ko we n’umuryango we bihishe kwa Kamanzi igihe kirekire bigatuma umugore we abasha no kurokoka, kandi inka ze bari basahuye izindi bakazirya zaje kugaruzwa kuko Kamanzi yakoresheje inama hirya no hino asaba ko ibyasahuwe bigaruzwa.

Agira ati “Kamanzi yari umuntu mwiza cyane kuko yandwanyeho cyane njyewe n’umugore wanjye n’abana, ndetse n’abo mu muryango w’umugore bari bampungiyeho, byanageze aho inka zanjye bari bariye arazinyishyuriza.

Yakoreshaga inama yiyama abasahura n’abica kandi akagenzura ko byubahirizwa ku buryo twageze aho tukagira agahenge, cyakora yaje kunanizwa na Nzabonimana wari Minsitiri kuko ubundi nta ko atari yagize ngo yitange aturengere”.

Kamanzi wari wemeye kwitangira abo ayobora ngo baticwa, ubu ni umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere, ibikorwa bye bikaba bikomereje mu nkiko z’abunzi aho ayobora inteko y’abunzi ku rwego rw’akagari, kandi akifashishwa mu kwigisha “Ndi Umunyarwanda”.

Ndayisaba avuga ko Abarinzi b'Igihango bafatiye runini urubyiruko n'abandi bagikeneye kumenya ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndayisaba avuga ko Abarinzi b’Igihango bafatiye runini urubyiruko n’abandi bagikeneye kumenya ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, avuga ko abarinzi b’igihango nka Kamanzi bafasha kuba umusemburo w’ibyiza no guhindura ibitekerezo bigamije kubahana no kugira neza.

Ndayisaba avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe yo kubona no gusobanukirwa ibikorwa by’abarinzi b’igihihango kandi ko bizababera impamba mu buzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo mu Rwatubyaye haza kuba abantu nkaba benshi.ntitwari bugire icuraburindi.dusabe umutima w’ubudahemuka n’ubunyangamugayo.

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

umuntu nkuwo niwe tugomba kureberaho akatubera intangarugero
murwego rwogukomeza
kubaka ubumwe mubanyarwanda

nevine vincent yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Amateka nkaya, abandika ibitabo bajya bayandikaho abato bakajya basoma ubutwari bw’abantu nka Kamanzi

Mugwize yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka