Yahisemo kuba umubyeyi w’abafite ubumuga n’abababaye

Mukandariyo Thereza wo mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yafashe icyemezo cyo kuba umubyeyi w’abafite ubumuga n’abababaye kugira ngo ababere ijwi ribavugira rikanabakura mu bwigunge.

Mukandariyo afatanyije na bamwe mu nshuti ze bashinze ikigo cyitwa Ngwinonawe, bahurizamo abana bafite ubumuga butandukanye bakabafasha kongera gusubirana ubuzima no kwisanga mu muryango nta pfunwe bafite.

Mukandariyo ngo aterwa ishema no kubona utagirirwaga icyizere ahindutse umuntu ukomeye.
Mukandariyo ngo aterwa ishema no kubona utagirirwaga icyizere ahindutse umuntu ukomeye.

Mukandariyo avuga ko iki gitekerezo yakigize ubwo yakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 1988, yita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ageze i Cyangugu aho akomoka yifuza ko yashinga ikigo akajya afasha abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Agira ati “Twatangiranye abana 5 bakomoka i Rusizi. Nifuzaga gufasha abana bafite ibibazo byo mu mutwe igihe nari ntagiye ikiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2006. Byasabaga ubwitange bukomeye, kwihangana no kugira umutima w’impuhwe.”

Mukandariyo avuga ko ashimishwa cyane no kubona yakiriye umwana akabona aratera intambwe aba umuntu, yajya kwiga agahatana ukabona aratsinda nk’abandi.

Cyakora ngo ababazwa no kubona hakiri ababyeyi baterera iyo abana babo ngo ni uko bamugaye.

Ikindi kimubabaza bikomeye ngo ni uko nta bushobozi buhagije afite bwo kwakira abana bose aba abona bababaye.

Aba bana ntibumva, ntibavuga ndetse bamwe bavutse badashoboye... ariko ku bwo kwitabwaho, bagera ubwo bavamo abantu bazi ubwenge.
Aba bana ntibumva, ntibavuga ndetse bamwe bavutse badashoboye... ariko ku bwo kwitabwaho, bagera ubwo bavamo abantu bazi ubwenge.

Mukandariyo asaba abantu bose kutagereranya abana bavukanye ubumuga n’abandi ngo bibwire ko ari shitani yatumye bamugara ahubwo abasaba kubafasha no kubateza intambwe ikomeye.

Mukandariyo washinze urugo “Ngwinonawe” mu Murenge wa Ruharambuga ubu rurererwamo abana 71, avuga ko yumva ari umuhamagaro we kubera umubyeyi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abamugaye ingingo cyangwa se batavuga ntibanumve.

Uyu mubyeyi uvuga ko yumva bimuhesha umugisha w’Imana, aterwa inkunga na Rwanda Aid.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka