Yahiriye mu nzu na mitiweli ye none ibitaro bya Rwamagana byanze kumuvura

Muhimpundu Beatrice aryamye mu bitaro bya Rwamagana atavurwa ubushye yaje kwivuza kuko ikarita ye ya mituweli yahiriye mu nzu.

Uyu mubyeyi yahiriye mu nzu kuwa kabiri tariki ya 10 Mata, ndetse umwana we witwaga Byiringiro wari ufite amezi 3 ahita ahitanwa n’uwo muriro wabatwikiye mu nzu mu gicuku saa tanu z’ijoro.

Uyu muriro ngo watewe n’agatara bita agatadowa bamanitse bakibagirwa kukazimya, nyuma kakaza guhanuka kagafatisha inzitiramubu, nayo igakongeza ibindi biryamirwa.

Umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Gahengeri cyohereje Muhimpundu i Rwamagana yabwiye Kigalitoday ko uwo mubyeyi afite ubushye bubarirwa mu rwego rwa gatatu ku gice kinini cy’umubiri we, uretse ku mutwe.

Kuwa kabiri mu ijoro, abana babiri bakuru ba Muhimpundu Beatrice na Mushatsi nibo babonye ko inzu baryamyemo iri gushya, babyuka bavuza induru, ababyeyi babo bari baryamanye n’umwana muto bo ntibari babimenye.

Mu kubyuka basanze umwana muto witwaga Byiringiro we yamaze gushya arakongoka. Uwo mubyeyi wari wahiye cyane yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gahengeri, bamwohereza ku bitaro bya Rwamagana kuko nawe yahiye cyane.

Ibitaro bya Rwamagana byamuhaye ubuvuzi bw’ibanze akihagera, ariko bamusaba kwishyura amafaranga ibihumbi 30 cyangwa agatanga ikarita ya mituweli ngo ayivurirweho bisanzwe.

Kubera ko ibintu byinshi byahiriye mu nzu, uyu mugore aravuga ko iyo karita nayo yahiriyemo. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana nabwo bwahagaritse kumuvura kugeza igihe azabonera amafaranga ibihumbi 30 cyangwa icyemezo cyatanzwe n’inzego z’ubwisungane mu kwivuza mituweli cyemeza ko asanzwe abufite.

Muhimpundu yabwiye Kigalitoday ko yari afite ikarita ya mituweli ndetse akaba yaranayikoresheje ubwo yabyaraga uwo mwana wahiriye mu nzu. Muganga Uwarilaye Parfait uyobora ibitaro bya Rwamagana yanze kugira icyo avuga ku kibazo cy’uyu mubyeyi, kuko atajya avugana n’itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahengeri, Nsengiyumva Placide yemeje ko ibintu byinshi byahiriye muri iyo nzu, umugabo wayisigayemo akaba atunzwe n’inkunga y’ibiribwa yakusanyijwe ubwo bashyinguraga nyakwigendera Byiringiro.
Abana bakuru babiri bo bagiye gucumbikirwa ku baturanyi ngo babiteho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nti tugakabye none se techologie tugezeho itumariye iki?nukuvuga ko office nkuru ya za mutuelle ifatanyije n’ibitaro amavuriro badashobora kubona informations z’umwiteganyirize bahereye kumazina ye cg nr za karangamuntu!cg ibindi ? wa mutuelle barebye muri database. Informatique tuvuga itumariye iki?ubwose kandi ibyonabyo n’ibintu bigoye ahotugeze muri iki gihugu!imikorere nkiyo ira dusebya! none se azongera kubona member card gute?niba nta bubiko bugezweho bwa informations bukoreshwa

alonso yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

noneho ndumiwe pe,nonese uwo mubyeyi ko arengana cyane uko si ukumuhohotera koko.n’avurwe ibindi bizaza n yuma.yapfushije,yahiye,yagowe,mwarangiza ati n’abahe ibihumbi 30 mu rumva yabikurahe?UBWOSE MWIZE IKI?ko na nicyo mumumariye.

martin yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

Arikose iyo mitiweli ntikorwa n’abantu? ubwo ababishinzwe babuze uko bakemura icyo kibazo? naho iby’abaganga byo mubireke bafite imico mibi aho bavuka n’aho bize haranyobeye!!?? uburyo bitwara kubarwayi bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda noneho w’umuganga gusa si bose har’ubwo utombora ukagwa k’umugaga ufite ubumuntu ariko nyine ukumva uratangaye uti yoo! ese burya uyu abaho? kandi rwose turabashima naho abo babi bankuye umutima kandi nibo benshi rwose nsigaye nsaba Imana ngo sindware kuko kujya kwa muganga birampungabanya.Mutubwirire ababishinzwe ko babaduhera ingando.

Fda yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Si Rwamagana gusa ahubwo bimaze kugaragara ko abaganga wagira ngo baravukana ntibazi agaciro k’ikiremwa muntu.MINISANTE yige ku buryo yabikemura niba ari n’ingando bazijyemo. Kuvuga nabi hiho bibarizwa,kurakara,kwivumbura,gutukana,kureba nabi..... Kandi biri hose guhera mu kigo ndera buzima kugeza Faycal bitako ari muri VIP. Hakizimina niyo ntero y’abaharwariza .....mutange icyifuzo ko abaganga n’abaforomo bake dufite bihanganye batanga amahugurwa kubo byacanze.naho uriya mugore we mudukurikiranire amakuru ye nibinashoboka tumufashe abantu 30 batanze 1000 aravuwe cg RRA ikore ku misoro.....

yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Birababaje pe! abantu bashizemo ubumuntu koko.kandi uyu mubyeyi apfuye aba baganga nabo bagaragaza agahinda!

Turasaba ko uyu muyobozi wanga kuvugana n’itangazamakuru yahanwa. nk’umuyobozi he must perform spokesperson role by transmitting relevant information on behalf of his Hospital.

Mana niwowe watabara iy’isi

nkunda yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Harya ubwo uwo mubyeyi avuwe byahombya Leta y’u Rwanda, twajyaga tuvuga ngo imbabazi ziba kwa muganga none pe, iyo mvugo tuyibagirwe se, nyamara gutabara ni ngombwa, ntabwo byabuza ubuzima gukomeza, mugereranye agaciro k’umuntu na 30000 muri kumwaka, yaranapfushije, rwose mwimusonga, byanashoboka ko iyo mutuelle ayifite ikaba yarahiye, ko tuzi ko ari ubwisungane, mwagize ikigongwe koko, ariko muziko hari benshi bishyura mutuelle ntibanayivurizeho, ubwose ubwo bwisungane bwaba bmaze iki? Nyabuna, umubiri ni nk’undi, ari wowe se ra? Ahaaa, abakene se baraciwe, oya, oya ntibikabeho.Mukorere n’umugisha erega, ntabwo ariko abantu bose banashobora kwishyura. Mugire amahoro atangwa n’umwami Imana.

Mwenedata Anicet yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Hari ibintu bijya bituyobera ! Ari amafaranga ari n’ubuzima bw’umuntu igikwiye guhabwa agaciro mbere ni ikihe? Umuntu aguye kwa muganga kubera banze kumwitaho s’ugutesha agaciro umwuga wabo ndetse n’ikiremwamuntu muri rusange? Hari n’abaganga umurwayi aza yarembye bakamubwira ngo azagaruke nyuma yicyumweru! Ese nibyo koko? Mujye mutuvuganira. Abaganga namwe mukwiye guhindura imikorere! Murakoze

H. Sylvère yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ariko se mwa bantu mwe uriya muyobozi w’ibitaro ateye ate ? nabaho sindabona umuntu umeze nkawe ngo ntavugana n’itangazamakuru none se ubwo ashinzwe iki niba atabasha kuhagararira ibyo bitaro abivugira. Nzabandora ni mwene Kanyarwanda. Abamushinzwe bakwiye kumunyuza mu cyuhagiro kuko ibye ntibisanzwe. Ubwo se uwo muntu yavura umurwayi agakira ra?????????????????????????????????

Murakoze

yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka