Yahingiye icyayi mu kwiheba none kiramuha amafaranga

Anatolie Nyiramukondo utuye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, yishimira ko icyayi kimuha amafaranga nyamara yaremeye kugihinga kubera kwiheba.

Yahingiye icyayi mu kwiheba none kiramuha amafaranga
Yahingiye icyayi mu kwiheba none kiramuha amafaranga

Uyu mukecuru w’imyaka 78 agenda yunamye kuko atakibasha kugenda yemye, na bwo kandi akifashisha akabando. Kugenda atya ngo byaturutse ku kuba yaravunitse mu myaka irindwi ishize, nyuma gato y’uko yapfakaye.

Kuvunika byatumye amara igihe kirekire atabasha kuva mu rugo, ari na byo byatumye abaturanyi bamusuzugura maze badukira ishyamba yari afite barisarurira, hasigara ibishyitsi gusa.

Ibi byamuteye agahinda maze SCON imushishikarije gutera icyayi abyakirana yombi ku buryo ubu yagihinze kuri hegitari na are 15. Iki cyayi cye ubu kimeze neza, cyanatangiye kumuha amafaranga.

Agenda yunamye ariko ntibimubuza kwita ku cyayi cye
Agenda yunamye ariko ntibimubuza kwita ku cyayi cye

Agira ati “Nk’ubu mu zuba habonekamo ibiro 180 naho mu mvura hakavamo ibirenze 200. Aho bajyana icyayi njyewe simpagera. Gitwarwa na kapita ari na we mpa amafaranga y’abasaruzi. Yayasagura, atayasagura, ibyo njyewe sinjya mbimenya!”

Akomeza agira ati “Gutera icyayi nabikoreye guhima abantemera inturusu, none ubu kimpa amafaranga antunze. Nongeye kumera n’amabere wa! kandi yari yaragiye?”
N’ubwo yavunitse kandi, ngo ari mu bafite icyayi gifashwe neza mu gace atuyemo. Ibi ngo abikesha kuba ahanini ari we ucyibagarira, n’ubwo kugera aho giteye biba bitamworoheye.

Agira ati “Iyo njya kucyibagarira ngenda gake gakeya, ntawe tugendana mu nzira. Ndigendanaaa, umwana akantwaza isuka. Kucyisarurira byo sinabishobora, ariko kukibagara byo ndabyikorera, naba nabonye agafaranga nkashaka abakozi bakimfasha.

Mukecuru Anatolie Nyiramukondo yahawe impamyabushobozi ypo kwiuta ku cyayi neza, anashishikarizwa gukomereza aho
Mukecuru Anatolie Nyiramukondo yahawe impamyabushobozi ypo kwiuta ku cyayi neza, anashishikarizwa gukomereza aho

Niba abakozi bambagariye imiringoti itatu, njyewe nibagarira itandatu.”
Ubwo SCON yashyikirizaga impamyabushobozi abahinzi b’icyayi bagiterewe bakanigishwa kucyitaho kuva mu mwaka ushize, tariki 13 Nyakanga 2023, Mukecuru Anatolie Nyiramukondo yashimiwe kucyitaho mu buryo bukwiye, anashishikarizwa gukomerezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka