Yahembwe moto kubera kwandika abantu 214 muri Mobile money

Umusore witwa Valens Uwumuremyi niwe wegukanye igihembo mu marushanwa y’abatanga servisi za MTN mobile money mu Rwanda, muri gahunda iyi Sosiyete y’itumanaho ivuga ko igamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Uwumuremyi ukurorera i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, yahawe igihembo cya moto yo mu bwoko bwa “Scooty Pep+”, bitewe no gukora umurimo we neza wo kwandika abitabira gahunda ya mobile money, aho yanditse abagera kuri 214 guhera ku itariki 17/05/2012 kugera 13/06/2012.

Nyuma yo guhabwa iyo moto, yagize ati: “Iyi gahunda iramutse ikozwe n’ibigo byose mu Rwanda, yatuma ikibazo cyo kudatanga servise nziza mu Rwanda gikemuka”.

Yosobanuye ko uburyo yakoresheje kugira ngo abone abakiriya benshi, hagiye habaho kuzindukira ku murimo no gutaha atinze. Yongeyeho ko yagiye yegera buri muntu yabonaga, akamugaragariza ibyiza byo kuba umufatabuguzi wa mobile money.

Abahataniye icyo gihembo basabwaga kwandika byibuze abantu 35 mu cyumweru, nk’uko Albert Kinuma ushinzwe ubucuruzi muri MTN yabitangaje.

Kinuma yavuze ko uretse guhemba abatanga servisi za MTN, abohereza amafaranga menshi kurusha abandi bakoresheje mobile money, bajya bahatanira buri cyumweru itike y’indege ijya mu mahanga.

Ati: “Gahunda dufite ni ukugabanya ku buryo bugaragara, umubare w’abatwara amafaranga mu ntoki, tubafasha kuyohererezanya ndetse no kugura ibintu bitandukanye nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi n’ibindi.”

Abakozi ba MTN bavuga ko iyi sosiyete ifite gahunda yaguye yo gukorana n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi, kugira ngo abafatabuguzi bayo bazabashe kugura ibindi bicuruzwana na servisi byinshi.

Kugeza ubu MTN yemeza ko abafatabuguzi ba servisi zayo barenga miriyoni eshatu, mu gihe abitabiriye kwiyandikisha muri mobile money bamaze kugera ku bihumbi 500.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka