Yahaye imbabazi abamwangirije imitungo muri Jenoside batazimusabye

Nsabiyaremye Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Bwinza ho mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yiyemeje guha imbabazi abamwangirije imitungo mu gihe cya Jenoside barenga ijana kandi batazimusabye.

Ibi Nsabiyaremye yabitangaje ku itariki ya 30/1/2014 mu mahugurwa kuri « Ndi Umunyarwanda », abahagarariye abaturage mu tugari n’imidugudu yo mu Murenge wa Kinazi bagiriwe mu rwego rwo kubategura kuzasobanurira abatuye mu midugudu ibijyanye n’iyi gahunda.

Nsabiyaremye uyu ngo ni we na mama we wenyine basigaye mu muryango nyuma y’uko abandi bavandimwe bishwe mu gihe cya Jenoside. N’ubwo ibi yabitangaje mu gihe cy’amahugurwa kuri « Ndi Umunyarwanda », ngo yari amaze igihe abitekerezaho kandi yaranabyumvikanyeho na mama we.

Nsabiyaremye Jean de Dieu wababariye abataramusabye imbabazi.
Nsabiyaremye Jean de Dieu wababariye abataramusabye imbabazi.

Agira ati « njye na mukecuru wanjye ejo bundi twahoze tubiganiraho arambwira ati ‘ubundi se turaharanira iki ko ibi atari byo bidutunze ? Twagize amahirwe turarokoka, turangije natwe turihahira, mu isambu yacu turakora turazamuka’. Nubwo imbabazi batazidusabye, twiyemeje kuzitanga kubera ubuntu».

Na none, ngo ibi Nsabiyaremye yatangiye kubitekereza biturutse ku nyigisho bahawe n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) bakaza kurema amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge na we ubu ayobora.

Aba ijana bose yababariye ngo bari bamurimo amafaranga agera ku bihumbi 260. Kandi ngo wasangaga umwe amurimo ibihumbi bibiri na magana atanu, undi bitatu magana abiri… Ngo hari n’abagera ku ijana bari baramusabye imbabazi mbere arabasonera.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 4 )

nitwiga kubabarira badukoshereje biduha mahoro kuko tuba twituye umutwaro ahubwo tuwubashyizeho iyo nabo batarebye kure

casien yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Erega njyewe mbona u Rda rwarakataje runasa n’aho rwageze ku bumwe n’ubwiyunge keraa!! ahubwo bamwe ntibabimenye!! mukomereze aho banyarwanda nimwe muziyubakira ubumwe hagati yanyu mutitaye ku bivugwa ko nta bumwe cga se nta bwiyunjye bubarangwaho!!

gasana yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Icyo ni igikorwa cyo kwishimira, ariko rero n’abazisabwa batere iya mbere kuko nkeka ko ari bo bafite ikibazo n’inkomanga ku mutima w’ibyo bakoze!!

muhire yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ubu ni ubutwari kandi nawe aho uri wikore mu ntoki pee!! urashoboye rwose..kandi Imana iguhe umugisha utagabanije!!

businge yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka