Yahawe amagare abiri ku ngorofani ye arayanga kubera akamaro imufitiye
Sebuka Ildephonse w’imyaka 23 utuye mu karere ka Gakenke yanze ingurane y’amagare abiri ku ngorofani ye kuko bidashobora gukora akazi kamwe. Iyo ngorofani akoresha mu gutwara imizigo ifite ipine y’imodoka yo mu bwoko bwa tagisi.
Sebuka utuye mu kagali ka Buranga, umurenge wa Nemba avuga ko ingorofani ye itwara imifuka irindwi ipima ibiro 700 by’amashu akayakura i Buranga ayajyana mu gasentere ka Gakenke.
Uyu mukarani ngufu acunga ingorofani ifite hagati y’ibiro 40 na 50 hamwe n’imizigo agakora urugendo rurenga ibirometero umunani kugira ngo agere ku isoko ryo mu Gakenke. Umufuka umwe awutwarira amafaranga 1000 ni ukuvuga ko inshuro imwe akorera amafaranga 7000. Ngo iyo iminsi yabaye myiza ashobora gukora amaturu abiri.
Kubera akazi ingorofani ye ikora, Sebuka ashimangira ko yahawe amagare abiri n’umuntu ku gira ngo amuhe ingorofani ye arayanga kuko igare rishobora gutwara umufuka umwe kandi ingorofani ye itwara imifuka irindwi.
Yagize ati: “Iyi ngorofani ikimara gukorwa, hari umuntu wampaye amagare abiri ndayanga… Impamvu nanze amagare abiri nkurikije agaciro k’ibintu ikora, igare ripakira umufuka umwe ukabona amafaranga make ariko ingorofani ipakira ibintu byinshi ukabona amafaranga menshi.”

Iyo ngorofani ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 60; nk’uko byemezwa na Sebuka. Igaragara ko ari nini ugereranyije n’izindi ngorofani ikaba ikoze mu biti ikagira n’ipine y’imodoka yo mu bwoko bwa tagisi kugira ngo ibashe gutwara ibintu byinshi.
Ako kazi katumye yiteza imbere, ashobora kubaka inzu azashakiramo umugore, agura amasambu ndetse akaba abona n’amafaranga atanga mu bimina bitandukanye mu rwego rwo kwizigamira ejo hazaza.
Uyu musore umaze imyaka itandatu akora akazi ko gutwara imizigo ku ngorofani avuga ko nta kandi kazi azakora uretse kuba karani ngufu kuko kamwinjiriza amafaranga menshi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mutype ndamwemeye ariko reka nisabire babandi biga cyangwa bize za sciences na technology, bamwegere barebe uko bakora indi ngorofani ifite ubushobozi bwo kwikorera nkabiriya asanzwe atwara ariko itaremereye cyane-byatuma wenda abasha kwiyongereraho akandi gafuka da