Yagiye ku isoko y’abasokuruza, asabira Abanyarwanda guhirwa muri 2017
Modeste Nzayisenga “Muganga Rutangarwamaboko” inzobere mu buzima bushingiye ku muco, yashyize hanze isengesho yasabiyemo Abanyarwanda guhirwa muri 2017 yifashishije umuco gakondo.

Muri iri sengesho yacishije mu Kiganiro “Ubuzima bushingiye ku muco” yacishije kuri KT Radio, avuga ko yinginze Imana y’i Rwanda gufasha Abanyarwanda kugaruka ku isoko y’umuco wabo no guhirwa muri uyu mwaka.
Yagize ati “Iri sengesho narisenze ndi mu mwuka wa ba sogokuruza, aho abami b’abakurambere bacu mu Kinyarwanda bagiraga inzira z’ubwiru zitandukanye, zirimo inzira yitwaga iy’ ishora.
Maze muri iyo nzira y’ishora yakurikiraga inzira ya gicurasi, hakabamo umugenzo wo gusaba Imana y’i Rwanda Imitima mishya.”
Asobanura ko muri iyo migenzo ari ho umunyamigenzo mukuru yicishaga bugufi imbere y’Imana n’imbere y’abantu maze akatura ati “Twaje kwenda imitima Mana y’i Rwanda ngo u Rwanda rugire umutima mushya, ingoma zigire umutima mushya, inka zigire umutima mushya, ingabo zigire umutima mushya, abagabo bagire umutima mushya, abagore bagire umutima mushya, abana bagire umutima mushya.”
Muri iri sengesho avuga ko yahumekewemo n’umwuka w’aba sogokuruza ngo asengere u Rwanda, avuga ko yabitewe n’uko hari ibintu bibi bikomeje kuvangira Umuco Nyarwanda aho ujya kumva ngo umwana yishe umubyeyi cyangwa umubyeyi yishe umwana we.
Amwe mu magambo ari muri sengesho agira ati “... Ndagusabira cyane ngufitiye akayihayiho, ngo uzarindirwe neza umutima na Nyagasani. Imana y’i Rwanda Izabahe kuba imbuto isakaza ineza y’ubuntu bw’ubuzima bushingiye ku muco, muri 2017.
Ubuntu buzahura buri wese akava i buzimu akagaruka ibuntu, Ubuntu buhonora buri wese agahonoka akagaruka iwabo w’abantu n’ibintu, iwabo w’abeza, iwabo w’inka n’abazikamirwa, iwabo w’intagawa kandi iwabo w’intajorwa.”
Muganga Rutangarwamaboko ni inzobere mu muco n’amateka y’u Rwanda, akaba n’umushakashatsi muri gahunda z’ubuzima bushingiye ku muco, ibarizwamo gahunda zose z’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco (RCHC) abereye Umuyobozi mukuru.
RCHC ni ikigo kigamije iterambere ry’Igihugu rishingiye ku muco yatangije, nyuma y’ubushakashatsi yakoze ku Umuco Nyarwanda n’uburyo bwo kuvura indwara zo mutwe hifashishijwe uburyo bushingiye ku muco, ubwo yasozaga Kaminuza.

Umva isengesho ryose Muganga Rutangarwamaboko yasenze asabira Abanyarwanda gukomera ku muco, bakazanagira ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2017.
Ohereza igitekerezo
|
Njyewe nda mushimira cyane mbere nambere.imana imuhe umugusha nyabuna nuguse nga tukajyakumavi tugasengera Abanyarwanda nabanyarwandakazi arikomurirusanga uRwanda narwo tukarusengetacyane interarumaze kugeraho irashimishijecyane kandi turizerako tuzagera nokubirenze ibyo ngibyo Abanyarwanda Nabanyarwandakazi tugire imbaraga mumurimodukora duteze igihugu cyacu imbere nkaba nshimiye uwadusengeye ima na imuhe umugisha.murakoze!!!
Ahari ubushake byose bigerwaho. Kuba abanyarwanda twifuriza ineza igihugu,nta akabuza bizabaho