Yafatiranye umugabo ku munsi wo gusezerana abona kwandikisha abana babyaranye

Ubwo umugabo witwa Kalisa Callixte yasezeranaga n’undi mugore, tariki 24/12/2011, mu kagari ka Kigembe, murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, haje undi mugore witwa Nyirabahashyi Jeanne azanye abana babiri avuga ko yababyaranye na Kalisa.

Nyirabahashyi avuga ko yazanye abo bana kugira ngo uwo mugabo abanze yemere ko ari abe kandi abandikishe mbere y’uko asezerana n’uwo mugore wundi.

Mbere yo gutangiza umuhango wo gusezeranya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, yabanje kubaza niba hari ufite ikibazo kubaje gusezerana maze Nyirabahashyi avuga ikibazo cye na Kalisa ahita yemera ko abana ari abe aranabandikisha mbere y’uko asezerana n’umugeni we.

Nyirabahashyi avuga ko yabanye na Kalisa mu gihe cy’imyaka 12 ariko kubera ko nta masezerano bari bafitanye, umugabo yaje kumwirukana ajyana n’abana be. Nyirabahashyi avuga ko yahisemo kumufatirana yaje gusezerana kubera ko yamuregaga mu nzego z’ibanze (akagari) ngo yandikishe kandi atange indezo y’abo bana Kalisa akanga kwitaba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatangaje ko ibibazo nk’ibyo baba babyiteguye iyo bagiye gusezeranya kuko abagore bakunze kwicecekera iyo abagabo babataye, bakabyutsa ikibazo cyo kwandikisha abana mu gihe umugabo ashatse gusezerana.

Itegeko rirengera umwana rivuga ko umwana wese agomba guhabwa izina kandi akandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere mu gihe kitarenze ukwezi avutse.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gacurabwenge, yadutangarije ko nta mande baca aba babyeyi kuko icya ngombwa ari uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa. Abo bana banditswe umwe afite imyaka 8 undi afite 9.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka