Yafatanywe Kanyanga mu mifuka y’ibirayi

Kuri uyu wa 13 Mutarama, Yankurije Consolee yafatanywe Litiro 8 za Kanyanga muri biro 100 by’ibirayi.

Yankurije Consolee akomoka mu kagari ka Matunguru Umurenge wa Rugarama Akarere ka Gatsibo.

Yankurije yafashwe yashyize kanyanga mu ducupa tw'amazi
Yankurije yafashwe yashyize kanyanga mu ducupa tw’amazi

Yafatanywe litiro 8 za Kanyanga yari yashyize mu mifuka 2 y’ibirayi buri wose ufite ibiro 50.

Yafatiwe mu mudugudu wa Kagitumba akagari ka Kagitumba umurenge wa Matimba amaze gupakira kanyanga mu mifuka ategereje imodoka.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Matimba asaba imbabazi akemeza atazongera gukora iki cyaha.

Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba akabgurira abaturage gucika ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ngo abacuruza ibiyobyabwenge barihombya kuko uretse kubura amafaranga baba batanze babirangura, iyo bafashwe barafungwa.

Abacuruza ibiyobyabwenge ngo nibabicikeho kuko nta nyungu babifitemo.“ Abashaka gukira mu buryo bworoshye baribeshya kuko bagaburira abantu ibitemewe.

Ababicuruza bararye ari menge kuko ufashwe arafungwa ahubwo babireke kuko nta nyungu ibirimo.”

Polisi y’igihugu kandi ikomeza ishishakiriza abaturage gutunga urutoki ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge kuko bangiza umuryango Nyarwanda.

Abashakisha ubukire mu kwica Abanyarwanda babagaburira ibiyobyabwenge ngo ibihano bikomeye birabategereje ahubwo ngo ibyiza ni uko babireka bagakora ubucuruzi bwemewe mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara abaturage basigaye bakorana neza n’inzego z’umutekano ndahamya ko police itari iziko irya kanyanga irimo ahubwo hari uwatanze amakuru kandi ku gihe ibyo nibyo rero byiza bizatuma twicungira umutekano turwanya nibi biyobyabwenge

Juma yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka