Yafashwe yibera mu gikoni kwa nyina yihisha inkiko Gacaca

Kwizera Mohamed uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko utuye mu mududugudu wa Kinama, akagari ka Musamo,umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 14/05/2012 akurikiranyweho icyaha cyo kwihisha inkiko Gacaca.

Kwizera Mohamed amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, urukiko rwa Gacaca rwa Kabusunzu mu mujyi wa Kigali rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 30; nk’uko bisobanurwa n’abaturage bo mu kagari ka Musamo.

Kwizera akimara gukatirwa n’uru rukiko Gacaca yahise aburirwa irengero, akaba yarakomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo ajyanwe kurangiza ibihano yakatiwe.

Tariki 14/05/2012 nibwo inzego z’umutekano zashoboye guta muri yombi Kwizera Mohamed zimusanze kwa nyina aho yari yarihishe mu gikoni mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka