Yafashwe nk’intwari kuko yabimburiye abandi gusubiza ikarita ya MRND akayoboka PDI
Kamanzi Sefu Zacharie, yashimiwe mu ruhame nk’umwe mu bantu babaye imbarutso yo gutangiza ishyaka rya PDI mu hahoze hitwa Ruhengeri ariyo Musanze y’ubu, nyuma yo gutinyuka gusubiza ikarita y’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), ayoboka PDI icyo cyemezo gikangura benshi.
Ubwo Ishyaka Ntangarugero muri Demikarasi (PDI) ryari mu Karere ka Musanze ku itariki 10 Nyakanga, mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika iryo shyaka ryiyemeje gushyikigika, mu kwerekana abashyitsi, Umuyobozi w’iryo shyaka mu Karere ka Musanze yasabye uwo mugabo (Kamanzi) guhagurika ngo bamushimire ubutwari yagize.
Yagize ati “Umugabo witwa Kamanzi Sefu nahaguruke tumushimire, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu 1991, ubwo twari muri Meeting hano ya MRND, niwe wa mbere wasubije ikarita ya MRND, bituma twese dutinyuka tuzisubiza ku mugaragaro tujya gutangiza PDI”.
Ibyo byashimishije Sheikh Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi w’ishyaka PDI ku rwego rw’Igihugu wari witabiriye icyo gikorwa, muri morale nyinshi ati, Kamanzi Sefu Oyeee, kwamagana MRND oyeee, gutangiza PDI oyeee, Kamanzi warakoze cyane”.
Nyuma yo gushimwa na PDI, Kigali Today yegereye Kamanzi Sefu, mu rwego rwo kumenya icyamuteye gufata wo mwanzuro wo gusubiza iyo karita y’ishyaka ryari ku butegetsi, mu gihe abandi bari babitinye.
Ati “Byari bitegetswe ko Umunyarwanda wese ajya muri MRND, kuyivamo byaturutse kuri bo si njye, amashyaka menshi amaze kuvuka muri Kamena 1991, MRND nk’ishyaka ryari risanzweho bahise baduha amakarita turayafata tutaramenya uko muyandi mashyaka bimeze”.
Arongera ati “Nyuma y’amezi atandatu, amashyaka yari yariyandikishije yasabye ko hajyaho Guverinoma y’amashyaka menshi, mu Ukuboza 1991 bagiye mu nama isa n’inaniranye ishyaka rya PL, PSD na MDR icyo gihe basohoka mu nama, abasigayemo bakomeza inama bafata umwanzuro wo gushyiraho Guverinoma y’amashyaka menshi, igizwe na MRND imyanya hafi ya yose umwanya umwe uhabwa PDC".
Kamazi uvuga ko yavukiye ahitwa Shaba muri Congo (DRC) aho umubyeyi we yari afite akazi, baza gutura mu Rwanda mu 1973, ngo yamaze kumva uko iyo myanya yatanzwe, aho imyanya yose yari yihariwe n’ishyaka riri ku butegetsi, ibyo ngo abibona nk’ikinyoma, ari nabwo yahisemo gufata umwanzuro wo kuva muri MRND.
Ati “Nabonye ko ari ikinyoma, kuba amashyaka menshi agera muri atandatu abura imyanya muri iyo Guverinoma, ishyaka riri ku butegetsi ryiharira imyanya hafi ya yose, kandi na PDC icyo gihe wabonaga ishamikiye kuri MRND, niyo mpamvu yatumye nsubiza ikarita kugira ngo ndebe irindi shyaka najyamo, kuko nabonaga iryo ndimo riri mu macenga, nibwo nahise njya muri PDI”.
Avuga ko nyuma yo gutanga ikarita ya MRND, yari yiteze ingaruka z’icyo cyemezo, ariko ngo ntiyagira icyo aba. Ati “Nshubiza ikarita nkajya muri PDI, nta muntu wankurikiranye, nta nkurikizi mbi yambayeho rwose”.
Ohereza igitekerezo
|