Yafashwe bugwate n’ingabo za Congo zishaka amafaranga
Nyirandepandance Ephaniya w’imyaka 25 utuye mu kagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu kuva taliki ya 4/3/2014 yatawe muri yombi n’ingabo za Congo nta mpamvu kugira ngo umuryango we ushobore gutanga amafaranga.
Nkuko Kigali Today yabitangarijwe n’umwe mu muryango wa Nyirandependance ngo yafashwe mu masaha ya saa saba ubwo yari agiye muri Congo kuhakorera nkuko bisanzwe maze abasirikare ba Kongo bamwaka ibyangombwa bahita babibika.
Abavuganye na Nyirandepandance bavuga ko yabajije impamvu bamuhagaritse bamusaba kuguma aho kugeza aharaye, mu gitondo taliki ya 5/3/2014 nibwo umuryango we washoboye kujya ku mushaka abasirikare ba Kongo babatangariza ko Nyirandepandance ashinjwa ubutasi, cyakora inzego z’umutekano w’u Rwanda ngo zavuganye n’abasirikare ba Kongo bababwira ko bari mu iperereza.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuye mu muryango wa Nyirandepandance avuga ko taliki ya 5/3/2014 ku isaha ya saa saba umwe mu bakozi b’abasirikare ba Kongo witwa Claude yatangarije umuryango wa Nyirandepandance ko basanze arengana ariko hategerejwe ko majoro uyobora ingabo zafashe Nyirandepandance kugira ngo amusubize ibyangombwa, ababwira ko bagomba kwitegura kumuha icupa.
Kigali Today ibajije icupa rivugwa ngo buri muturage ufatiwe muri Kongo agomba kurekurwa hatanzwe amafaranga umusirikare mukuru agomba kugura inzoga, nabo rero bakaba basabwa gushaka amafaranga bagomba guha uwo mu majoro.
Kugeza ku mugoroba taliki ya 5/3/2014 umuryango wa Nyirandepandance watangazaga ko atararekurwa kuko uwo majoro ataraboneka ngo atange ibyangombwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
congo buri gihe sinzi icyo idushakaho aho iduhohoterera abatutage kandi twebwe ababo tubafashe neza. nzaba ndeba akabo
ariko aba banyekongo kuki bibasira abanyarwanda nkaho badafite abanyecongo bene wabo mu rwanda, ibi byerekeana ubunyamaswa buvanze n’ubujiji kutareba imbere, ibi byerekana ubuyobozi bubi hafi yantabwo, gusa abanyarwanda tuzajya tubakosoza, kubafasha ndetse no gukomeza kwakira abatugana, kuko nko kugeza ubu impunzi zihungira mu rwanda nti, ibi byerekana aho tumaze kumenya uburenganzira bw’ikiremwamuntu
ikigaragara ikintu kitwa discipline kihishe ingano za Congo ubu se nkuwo mwari zamahoraga iki? ni kangahe ingabo zabo zifatirwa mu Rwanda ngo zaje gushaka ubwiherero none bo bashishikajwe no gushimuta abanyarwanda kugirango bahabwe amafaranga ese buriya Kabila arabahemba koko? cg bishakira amaramuko? nibarekere guhohotera abanyarwanda kuko natwe ntawuba wabuze amahoro hano u Rwanda.
Mbega igihugu? Ubu ni ubunyamaswa