Yafashwe afunguye akabari acibwa amande y’ibihumbi 50

Umuturage witwa Hakuzimana Venuste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, nyuma yo gufatwa afunguye akabari mu gihe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus abibuza.

Hakuzimana yaciwe amande kubera gufungura akabari agacuruza inzoga bitemewe (Photo: Social Media)
Hakuzimana yaciwe amande kubera gufungura akabari agacuruza inzoga bitemewe (Photo: Social Media)

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, wavuze ko uyu mugabo yaciwe amande kuko ejo kuwa mbere yafashwe afunguye akabari anakiriramo abakiriya barimo banyweramo inzoga.

Yagize ati “Mu by’ukuri uriya mugabo twamuciye amande y’ibihumbi 50 nyuma yo kumusanga ari gucuruza inzoga mu kabari ke, kandi ntibyemewe muri iyi minsi turi mu rugamba rwo gukumira Coronavirus. Twamusanze ari kumwe n’abandi bakiriya bane na bo tubaca ibihumbi 10 buri muntu. Ni gahunda twafashe mu rwego rwo gukumira abarenga ku mabwiriza Leta yashyizeho”.

Mu Murenge wa Busogo hamaze gufatwa abantu umunani barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, na bo baciwe amande.

Abo barimo abafashwe bacuruza ibintu bitari ibiribwa, bakaba bacibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 50, Ngari Holdings ikaba ari yo itanga kitansi.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo yagize ati “Abo turi gusanga barenze ku mabwiriza turi gukorana na Ngari, akaba ari yo iza ikabandikira gitansi ari na yo baheraho bishyura. Ikigambiriwe si ukugira ngo duce abantu amande, ahubwo twifuza ko bubahiriza amabwiriza”.

Mu baciwe amande barimo uwitwa Nyirambabazi, wagize ati “Nari nsanzwe ncuruza ibiribwa n’ibindi bintu bitari ibiribwa. Ndi kwicuza kuba ntarubahirije amabwiriza hakiri kare ariko sinzabyongera. Nafashe umwanzuro wo kubihagarika ibitari ibiribwa ngiye gutegereza amabwiriza mashya”.

Mu Karere ka Musanze inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’iz’umutekano ziri kuzenguruka mu bice by’umujyi no mucyaro, zikangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana ibihumbi by’abantu kw’isi. Mu Rwanda abayanduye bakaba bamaze kuba 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka