Yabyaye abana batatu ubuyobozi bumwemerera inka
Nyiragwaneza Theodosie, umubyeyi w’imyaka 30 ukomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, yibarutse abana batatu ku wa 31 Ukwakira 2015, ubuyobozi bwemera kumuremera inka.
Uyu mubyeyi yabyariye mu Bitaro bya Kinazi mu Karere ka Ruhango mu ijoro ryo ku wa 31 Ugushyingo, abana batatu barimo umuhungu umwe bose bavuka neza kandi n’ubu ibitaro byemeza ko yaba umubyeyi ndetse n’abana bose bafite ubuzima bwiza.

Uzabumwana Brigite, umuganga ukurikirana ubuzima bw’uyu mubyeyi kuva yabyara, agira ati “Kuva yagera aha, twamunyyjije mu cyuma dusanga atwite abana batatu, yababyaye neza, nta mwana twakuruje ibyuma.”
Avuga ko umuhungu yavukanye ibiro 2 n’amagarama 100, umukobwa wa mbere avukana ikiro kimwe n’amagarama 900, naho umukobwa wa gatatu avukana ikiro n’amagarama 750”.
Uyu mubyaza akomeza avuga ko ikibazo uyu mubyeyi afite ari icy’amashereka make kuko atabasha guhaza abana batatu, gusa ngo ubu baragerageza kumenyereza abo bana kunywa amata.
Nyiragwaneza Theodosie we avuga ko yishimira kuba abyaye abana batatu, akemeza ko nta wundi azongera kubyara kuko ubu amaze kugira abana bane. Gusa, agaragaza ikibazo cy’uko kubarera bizamugora kubera ubushobozi buke.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko akarere kiteguye kumuba hafi.
Ati “Konsa abana batatu ni ibintu bigoranye nk’ubuyobozi twiteguye kumuba hafi tukamushakira amata n’ifu y’igikoma, ndeste tuzanamuha inka izajya imukamirwa n’abana be.”
Ni kunshuro ya 3 Ibitaro bya Kinazi bibyaza ababyeyi babyara impanga z’abana 3 kandi bose bakomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
YOOOO!!!ko akomerewe se kdi nawe ntako yari yimereye?ntabwatsi ntamazi none tumube hafi rwose
nanjye mwemereye amafoto y’abana azashyira kuri mitiweli
Uwomubyeyi Nashimimana Natwedushimyimana Kuko Niyoyamumfashije kandinigita
Usubireyo ntamahwa kdi burya Imana numukozi wumuhanga