Yabyaye abana batatu ariko ntazi icyo azabatungisha

Nyirazamani Louise ahangayikishijwe n’ubushobozi buke bwo kurera abana batatu yabyaye, kuko Leta yamushyize no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Nyirazamani n'abana be bameze neza ariko ngo nta bushobozi afite bwo kubatungisha
Nyirazamani n’abana be bameze neza ariko ngo nta bushobozi afite bwo kubatungisha

Nyirazamani w’imyaka 32 ukomoka mu Kagari ka Nyagosozi Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yabyaye abana batatu ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017.

Avuga ko asanzwe aba mu buzima bumugoreye kuko atunzwe no guca inshuro, none arasaba ubufasha bwo kurera abo bana kuko akiri mu mu kigo nderabuzima cya Gataraga ari naho yabyariye.

Yagize ati “Nishimiye ko nabyaye abana batatu ariko impungenge ni ukubona icyo kubatunga kuko ndi umukene, hakenewe inkunga naho ubundi kubifasha ntibyanyorohera."

Yibarutse abakobwa babiri n'umuhungu umwe
Yibarutse abakobwa babiri n’umuhungu umwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nabwo bwemeza ko umuryango w’uyu mugore ukennye cyane, ariko bakaba bari kubashakira ubufasha bw’ibanze, nk’uko byemezwa na Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni umukene cyane twiteguye kumufasha n’ubundi abafite ubukene nk’uwo wabyaye abana batatu dusanzwe tubakorera ubuvugizi yaba muri Minasiteri y’Ubuhinzi, akabonerwa inka ya Girinka ariko n’akarere twayishaka kugira ngo abana babone amata.”

Yizeje ko bagiye kumushakira ibikoresho by’ibanze n’ibyo kubatungisha mu gihe bagishakisha igisubizo kirambye. Hagati aho Nyirazamani n’abana be barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana yo mwijuru Imwiteho

mutoni yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Imana imufashe

florida yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

imana ya bamuhaye izi neza uko bazabaho naho igitekerezo cyo kumufasha nibyo pee ngirango agomba gufungura ikonte muri bank abari hanze yi gihugo tukazabona uko twamufasha cyangwa abayobozi bakatubwira uko twakwohereza infashanyo
murakoze

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka