Yabyaye 3 avuye gutora, umwe ngo azamwita ’Mukadepite’
Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Karere ka Burera yabyaye abana batatu b’abakobwa, nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora.

Umubyeyi yahisemo kwita umwana we Mukadepite nyuma yo kubyara abana batatu amaze gutora abadepite mu gitondo cyo kuwa 3 Nzeri 2018.
Uwo mubyeyi witwa Maniraguha Claudine,wo mu kagari ka Nyagahinga umurenge wa Cyanika, avuga ko yabyutse mu gitondo yumva munda araribwa nkuko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora.
Avuga ko akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza, mu gihe yitegura kujya mu bitaro ahita abyara abana batatu kandi abyara neza.
Agira ati “Nkigera mu rugo mvuye gutora abadepite, nagerageje gushaka uko nagera mu bitaro biranyangira mpita mbyara abana batatu b’abakobwa, ikigo nderabuzima cy’iwacu nicyo cyamfashije kugera hano”.
Uwo mu byeyi uba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bigaragara ko atishoboye, aho Kigali Today yamusanze mu bitaro bya Ruhengeri, yita ku bana be bari mu byuma bifasha abana bavuka bafite ibibazo (Néonatologie), arasaba ubufasha abadepite nyuma yo kwitanga akabatora kandi yari akuriwe.
Ati “Icyo nasaba, ni uko abadepite mvuye gutora bamfasha kuko icyo nakoze ni ukwitanga no kubaha agaciro,kuba nabyariye mu rugo byonyine babyumve ko nabitangiye, iyo ntajya gutora mba nagejejwe kwa muganga, ni nayo mpamvu umwe mu mpanga zanjye ngiye kumwita Mukadepite kugira ngo numvishe abadepite ko bagomba kumvasha, bakampa inka abana bakabona amata”.

Maniraguha, wamaze kubyara abakobwa batatu, yabishimiye nyuma yo kuba yari amaze kubyara imbyaro eshanu zose abyara abahungu.
Avuga ko yishimiye kurera abana be, bakabaho neza mu gihe Leta igize icyo imufasha kuko batunzwe no guca inshuro.
Umugabo we witwa Harerimana Emmanuel twasanze ku bitaro aherekeje umugore n’abana be, avuga ko kuba babyaye abana batatu bitoroshye kubarera kubera ubukene bubugarije.
Ati “Nabyishimiye birumbikana, none se wabona abana ntubishimire bibaho?, gusa ikizakurikiraho ni Imana ikizi kuko turakennye cyane, dutunzwe no gukorera abandi duca inshuro kubona ibyo kubarera ntibishoboka mu gihe Leta itadufashije”.
Byagaragaye ko nta bushobozi uwo muryango ufite wo kurera neza abo bana, aho uwo mubyeyi yashakiwe mituweri byihuse nyuma yo kubyara bagasanga nta mituweri yari afite.
Ubu abana bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya ruhengeri kandi ngo abana bose bameze neza.
Inkuru zijyanye na: Amatora y’abadepite 2018
- Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
- Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
- Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko
- FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%
- Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora
- Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka
- Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego
- Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)
- Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa
- Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora
- Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira
- N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye
- Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza
- Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite
- Uwari warahawe akato kubera uruhu ubu ni ikitegererezo
- Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura
- Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho
- Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa
- Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora
- Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
Ohereza igitekerezo
|
Bazamufashe kuko yabahaye agaciro gakomeye!
ngirango nabaturanyi babyishizemo bashobora gufashanya bagafasha abayeyi nkabongabo bakabaha infashanyo yo kurera abobana ibwire dufatanyije turi abantu igihubi tugatanga amafaranga 20 buri muntu ngirango dushobora kugera kuri solisiyo(solution) nziza na reta igashiraho infashnyo yayo
umwana numugisha kandi nurubyiruko ryigihugu uwomubyeyi leta imufashe kurera abana kuko nabwo yabarera nawe atishoboye
oh imana yakoze igitangaza pe? gusa leta nirebi uko yamufasha kugira ngo abo bana bazakure neza murakoze.