Yabuze uko yivuza kuko atagira ibyangombwa
Umusaza Mugure Paul w’imyaka 86 y’amavuko avuga ko afite indwara amaranye imyaka itanu bakaba baranze kumuvura kuko atagira ibyangombwa. Uyu musaza akomoka mu karere ka Nyamasheke ariko agenda acumbuka aho ageze kubera ko agenda ashakisha aho yabasha kwivuriza indwara na n’ubu ataramenya.
Ubwo twamusangaga ku murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe tariki 31/01/2012, yavuze ko avuye i Kigali ku bitaro bya CHUK aho yari yagiye kwivuza indwara ataramenya iyo ariyo kuko abaganga banze kumucisha mu cyuma atagira ibyangombwa. Ati “nagezeyo bakajya bampa utunini gusa, bambwira ngo njye gushaka ibyangombwa babone kunyuza mu cyuma”.
Mugure avuga ko iyo ndwara yamufashe ihereye mu nda none ubu imaze gukwira umubiri wose aho ahagarara agasusumira akitura hasi. Avuga ko agenda acumbika aho ageze, mu ijoro ryakekeye akaba yari yaraye mu kigo cya gisirikare.
Aho twamusanze ku biro by’umurenge yari yaje gusobanuza uko azabona ibyangombwa kugira ngo azasubire kwivuza. Umuyobozi w’umushinga w’indangamuntu mu karere ka Nyamagabe, Rutebuka Justin, yamubwiye ko agomba kujya aho avuka agaca mu nzego z’ubuyozi na polisi bakamuhesha ibyangombwa.
Uyu musaza bigaragara ko yatangiye guta ubwenge kubera ubusaza avuga ko afite abana batatu bakuru bashatse akaba asigaye mu rugo rwe wenyine. Ngo igihe abandi bafataga indangamuntu yari arwaye ntiyabasha kujya kujya kubifata uretse ko binagaragara ko kutagira ibyangombwa ntacyo byari bimubwiye uretse kuba yahuye n’iki kibazo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|