Yaburiwe irengero atwawe n’umuturanyi we aboneka yapfuye
Habumugisha Jean Claude w’imyaka 20 wo mu kagari ka Rubaya Umurenge wa Mpanga nyuma yo gutwarwa n’umuturanyi amushinja ubujura umurambo we wabonetse mu ruzi rw’Akagera
Nk’uko Mutezimana Francine nyina wa Habumugisha abivuga ngo tariki 31/10/2015 nibwo umugabo witwa Ntakirutimana Eliezer yaje mu rugo afata uwo musore amutwara avuga ko amujyanye ku isambu ye kumubaza impamvu yamwibye ibyatsi ngo aburirwa irengero atyo ntiyagaruka.

Ndayambaje Vincent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubaya avuga ko ubuyobozi bumaze kumenya ko uwo mwana yabuze batumyeho Ntakirutimana ngo asobanure aho yamushyize kuko ari we wari wamutwaye.
Ati “tumaze kubura uwo mwana twahamagaye Ntakirutimana wamutwaye ngo asobanure aho uwo mwana ari akomeza kujijisha abeshya duhita tumushyikiriza Polisi kuwa 3/11/2015 na nubu niho afungiye.
Yakomeje avuga ko umunsi wakurikiyeho ari bwo umurambo w’uwo mwana wabonetse mu ruzi rw’Akagera ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bawushikiriza ibitaro bya Kirehe ngo usuzumwe hamenyekane iby’urupfu rwa Habumugisha.
Mu gihe Ntakirutimana afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe umurambo wa Habumugisha wamaze gushyingurwawashyingurwa.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkubu a anti bazagire bate!!! inzirakarengane. Uyumugabo bamukurikirane ahanwe namategeko. umuryango wabuze umwana wabo wihangane.
Ariko mana! Abanyarwanda twataye ubumuntu kuva jenoside yaba. Kwica umuntu byabaye umukino! Kwica umuntu ngo yibye ubwatsi koko! Iki cyaha nikimuhama azahanwe by’intangarugero.