Yabaye Padiri mu gihe ababyeyi be babandwaga banaterekera (Ubuhamya bwa Nyombayire)

Nyombayire Faustin ni Padiri uzwiho ubuhanga bwo kuvuga mu ruhame agakurikirwa na benshi bemeza ko baryoherwa n’amagambo yuje ubuhanga akoresha mu mbwirwaruhame ze, akaba n’umuhanga ku rwego ruhanitse mu ndirimbo za Liturijiya. Avuga ko yabaye Padiri mu gihe ababyeyi be bari abayobozi bakuru mu idini gakondo.

Padiri Nyombayire Faustin
Padiri Nyombayire Faustin

Ni mu buhamya yatangiye mu ikoraniro rya Ukaristiya riherutse kubera muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva tariki 09 Ukuboza kugeza tariki 14, aho Padiri Nyombayire ukomoka muri Diyosezi ya Byumba yari umwe mu batoranyijwe gutanga ubuhamya bwihariye ku nzira y’ubuzima bwabo.

Ubwo yahabwaga umwanya, mu buhamya bwe yise “Yezu wanjye, Yezu wacu muri Ukaristiya nk’Umusaseridoti” yavuze ko mu mabyiruka ye atigeze yifuza kuba Umusaseridoti, ndetse ngo ntiyigeze yifuza kuba Padiri ngo abiharanire.

Padiri Nyombayire avuga ko yinjiye mu iseminari nto amaze imyaka itatu gusa abatijwe, ngo mu muryango yavukagamo ntibari babatije, ngo bari abantu bakomeye ku idini gakondo, umubyeyi we(se) ngo ni we bitabazaga mu mihango y’idini gakondo (guterekera no kubandwa).

Avuga ko nubwo atari yakamenye gusenga, ngo yasabaga Imana kumugira ikindi ishaka cyose, ariko ikazamurinda kuba Padiri.

Ngo igitekerezo cyo kujya kwiga mu iseminari yakigize nyuma y’iminsi mike indirimbo zimubereye ikiraro cyo gukunda Yezu, aho uwo muhamagaro wakomeje kumukirigita kugeza n’ubwo ari we wayoboraga abandi bana mu ndirimbo.

Ngo muri izo ndirimbo yihatiraga gufata mu mutwe cyane cyane izo mu rurimi rw’igifaransa nk’abantu bigaga mu iseminari, ariko indirimbo imwe igira iti “Le Seigneur nous a aimés
comme l’on n’a jamais aimé” (Nyagasani yaradukunze mu kigero no mu buryo atigeze akundamo na rimwe).

Ati “Amagambo y’iyo ndirimbo, numvise ari ibintu binzunguje, nari ingimbi mfite imyaka 15/16, ayo magambo y’iyo ndirimbo nayibajijeho ariko tugeze mu nyikirizo aho igira iti Iki ni umubiri wanjye, ni mwakire murye, ni amaraso yanjye ni mwakire munywe, Nyagasani twitwarire mu rukundo rwawe, kubera intambara y’ikigero nari ndimo kumva nkunzwe mu buryo butigeze bubaho, hari icyo byampinduyeho cyane, navuga ko ari ho nahuriye na Yezu”.

Uwo mupadiri avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kujya mu Misa atarangara, ahubwo atangira ashaka impamvu yamubuza kuba Padiri arayibura kugeza na n’ubu, ati “Na n’ubu umpitishijemo nahitamo kuba Umusaseridoti, umunani wanjye uranyuze”.

Ubwo yari asigaje umwaka umwe ngo arangize Seminari nto, ngo ni nako yagendaga yumva yiyegereje Yezu akiyambaza cyane n’umubyeyi Bikiramariya, ari nabwo yahimbye indirimbo yakunzwe yise “Mwamikazi w’isi n’ijuru”.

Padiri Nyombayire avuga ko kuba iwabo bari abapagani, gukomeza kwiyumvamo umuhamagaro wo kuzaba Padiri yabifashijwemo na mukuru we wari Umugatolika ari na we wamugiraga inama yo kwiga mu iseminari, akamushyigikira mu myemerere ya Kiliziya, ndetse bimutera guhitamo gukomereza amashuri mu iseminari nkuru.

Ngo uko iminsi yagendaga ishira niko Padiri Nyombayire yakomeje kumva urukundo rwa Yesu, ati “Ngeze mu Iseminari nkuru nakomeje kumva urwo rukundo uko bukeye, gusa niga no kutigerezaho ngo nibwire ko nzaba Padiri byanze bikunze, ariko nkumva amahirwe yanjye ku isi ari ukuzajya ndyama aho Imana ishashe kugeza ngeze mu ijuru”.

Yakomeje urwo rugendo akunda Misa no gushengerera Isakaramentu ritagatifu, ibyo akabikora aririmbisha abandi rimwe na rimwe akaba ari ku nanga acuranga, ngo Yezu akomeza kumubera imfura ati “Yezu akomeza kunyumvisha ko icy’ingenzi atari ukwihatira kumukunda ari njye, ahubwo kumwemerera akankunda ari we, nkaba ari ho nigira kumukunda no gukunda abandi, ari na ho nahimbye indirimbo ‘Ni wowe Bugingo budashira Yezu Kristu rumuri rw’imitima…”.

Ni we wabatije ababyeyi be ubwo bavaga mu idini gakondo binjira muri Kiliziya

Padiri Nyombayire avuga ko ubwo yari Umufaratiri, yatunguwe no kumva ko ababyeyi be batangiye kwigira umubatizo, yishimira cyane kuba ari we wababatije amaze icyumweru kimwe ahawe Ubupadiri.

Gusa ngo yari agiye kubura amahirwe yo gukomeza umuhamagaro we, aho abapadiri baje kuvumbura ko ababyeyi be ari abapagani mu gihe uwo bari bazi ko ari umubyeyi we ari mukuru we wari umukirisitu cyane.

Ati “Rimwe umupadiri wa Paruwasi mvukamo yaje kudusura mu Iseminari abaza uko abana bahagaze, umupadiri watuyoboraga amusubiza agira ati harimo umwana uzi igifaransa cyane, Padiri ati eh ni uwa Jean Damascene, Umupadiri yibutse ko mu mazina yanjye umubyeyi atari Jean Damasene wanditse, ati oya ntabwo ari we, barampamagara bambwira bati waratubeshye, nanjye nti sinababeshye ababyeyi banjye ni bo banditse no mu byangombwa nabahaye, uwo mupadiri w’Umuzungu abaza uko nitwara bamubwiye ko nitonda kandi ndi umuhanga, ko ari nanjye ururimbisha mu Kiliziya, ati ntacyo bitwaye, reka umwana tumureke yige”.

Avuga ko ubwo yari yegereje kuba Padiri ababyeyi be bari bamaze kwigira Isakaramentu rya batisimu, yishimye ababatiza amaze icyumweru kimwe ahawe ubupadiri.

Ati “Ababyeyi banjye ni njye wababatije maze icyumweru kimwe mpawe ubupadiri, umupadiri mugenzi wanjye yambwiye ko ari njye uzabatiza ababyeyi banjye nkanabasezeranya, ariko murabizi ko iyo abantu batazi gusoma no kwandika ubabaza ngo wemeye ko runaka…, ndavuga nti Padiri sinzi niba nzashobora kubaza Data ko Mama amubera umugore, nzababatiza nawe ubasezeranye, ni uko byagenze”.

Padiri Nyombayire avuga ko imbaraga zo gukunda Kirisitu azikura mu gushengerera dore ko ngo yamaze n’imyaka 9 ari Padiri mukuru mu gihugu cy’u Budage, aho yabagaho ari wenyine atunzwe no gushengerera.

Padiri Nyombayire yavukiye mu Karere ka Gatsibo ari na ho yize amashuri abanza, akomereza ayisumbuye ku Rwesero aho yakomereje i Nyakibanda mu Iseminari nkuru ahabwa ubupadiri ku itariki 04 Kanama 1985. Yamaze imyaka itatu akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Byumba, amara indi myaka ibiri ari umurezi mu Iseminari ya Rwesero.

Yakomereje amashuri i Roma ahamara imyaka ine, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga (PHD)muri Filozofiya, nyuma yaho akora ubutumwa bwa Gisaseridoti mu Busuwisi aho yamaze umwaka umwe akomeza ubushakashatsi muri Filozofiya. Yakomereje ubutumwa mu gihugu cy’u Budage ari Padiri mukuru nyuma akomeza kwiga Filozofoya abona impamyabumenyi yo mu rwego rwa gaheraheza rwa Professorat.

Padiri Nyombayire azi kuvuga neza indimi 9, aho mu biganiro bimwe yakoreye ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Nkunda ururimi rwacu, izindi ndimi nize ngerageza kuzivuga uko bikwiye, ibyo ari byo byose Ikinyarwanda ngerageza kukivuga neza, Igifaransa ni cyo nakurikijeho, haza Icyongereza, Ikilatini nubwo kitavugwa cyane ariko twakize neza ngera aho nkigisha, nafashe n’umwanya wo kucyihuguramo, niga Igiswayire aho byamvanye aha njya muri Tanzaniya kugira ngo menye ikitavangavanze”.

Arongera ati “Nize Igitariyani kuko i Roma ni cyo ahanini twigagamo, niga Ikidage ni na cyo nkoresha cyane mu bwenge, mu bushakashatsi, nza kwiyigisha n’ururimi rw’I cyespanyol, mvuga n’urundi rurimi rudufitiye akamaro ari rwo Ikigereki”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana iguhe umugisha Nyakubahwa Padiri Professeur Dr Nyombayire Faustin.
IPB cg UTAB washinze yatugejeje kuri byinshi.
Njya uyihoza ku mutima.

Dynite yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ababyeyi bose kera bajyaga kuraguza no guterekera.Wali umuco ukomeye cyane.Ariko ndibariza padiri niba koko Yezu aba muli ukarisitiya.Ndibuka ko iyo bahaza umuntu wagiye mu Misa,bamubwira ko ukarisitiya ari umubiri wa Yezu.Agasubiza ngo "Amen". Ukarisitiya ikorwa mu ifarini,ni gute yaba umubiri wa Yezu??Abigishwa ba Yezu,nta na rimwe basomaga Misa.Nta nubwo baryaga Ukarisitiya,ahubwo baryaga Umugati usanzwe,bibuka urupfu rwa Yezu,kandi bakabikora rimwe mu mwaka,ku itariki ya le 14 Nisan.Ijambo ry’Imana rivuga ko iyo ukora ibintu bidahuye na bible,Imana ntikwemera nk’umukristu.

mateke yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

None se ncuti yanjye, igihe Yezu afashe umugati agashimira yarangiza akawuha abigishwa be ati : Nimwakire murye iki ni Umubiri wanjye, wibwiraga ko yakinaga ikinamico? None se ntiyivugiye ko utazarya umubiri we ntanywe amaraso atazagira ubugingo bw’iteka?
Naho kubirebana na missa uzasome amateka ya Kiliziya. Aranditse.

Ibindi usenge Roho Mutagatifu akumurikire

Fernandel yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

@ Fernandel,Yezu yavuze ko "Iki kigereranya umubiri wanjye".Bibles nyinshi niko zivuga.Ntabwo yavuze ngo "uyu ni umubiri wanjye".Ntabwo ifarini yaba umubiri.Kurya umubiri wa Yezu,ntabwo bisobanura kurya Ukarisitiya.Ahubwo bisobanura "gukora ibyo Yezu yasize adusabye".

kagenza yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

@Kagenza: ikigaragara ni uko ushobora kuba udasoma Bibiliya, cyangwa ukayisoma igice (uzasome ibyo Pawulo yabyanditseho...), cyangwa ukaba ukoresha indi Bibiliya twe tutazi. Ikindi: nakubwiye ngo uzasome amakuru y’abakristo ba mbere. Uko basengaga n’ibyo bemera , Byose biranditse. Uzibaze n’impamvu bamwe mu bigishwa ba Yezu bamuvuyeho amaze kubabwira ko utazarya umubiri we ntanywe n’amaraso ye atazagira ubugingo. Yezu ni muzima mu Isakaranentu ry’Ukaristiya. Ndakwifuriza guhura nawe.Nibwo uzashobora gukora ibyo yasize adusabye. Noheri nziza

Fernandel yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Nibyiza kuba yarateye ikirenge mucyababyi kuko mugihe cyabo byari byiza. Bashimiraga kandi bagasaba umugisha iyabahanze. Uwiyongereyeho ni Yezu mwiza ibindi namahamba asaanzwe.
Njye Niko mbyumva

Kagaba yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka