Yabaye imbata y’ibiyobyabwenge agera n’aho arwanya abafite imbunda

Misake Jean Baptiste wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera ni umwe mu bacuruje ibiyobyabwenge akanabinywa. Avuga ko mbere y’uko abivamo byari byaramugize imbata ku buryo yari ageze ku rwego rwo kuba yakwaka imbunda umusirikare bahuriye mu nzira.

Misake Jean Baptiste atanga ubuhamya
Misake Jean Baptiste atanga ubuhamya

Uwo mugabo w’imyaka 37 y’amavuko avuga ko yarokotse urupfu ubwo yari yarazonzwe n’ibiyobyabwenge bimutesha umutwe, bimugira icyihebe.

Ni ubuhamya aherutse gutangira mu bukangurambaga bwa Polisi ku kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, ahamenwe ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko mu bucuruzi bwe yari afite ububiko bunini bw’ibiyobyabwenge akemeza ko ibyo yacuruje biruta ibyo bamennye inshuro eshatu.

Ati“Ngeze hano kuri ibi biyobyabwenge ngira ngo ni ibyanjye, ndibaza nti ese bya bindi nacuruzaga burya ntabwo babimennye? Njye ibyo nari mfite byakubaga inshuro eshatu ibi mugiye kumena″.

Misake Jean Baptiste wari warabaswe n'ibiyobyabwenge ubu ni umucuruzi w'amata
Misake Jean Baptiste wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ubu ni umucuruzi w’amata

Misake avuga ko kuba yarigeze kuba umusirikare ari bimwe mu byamufashaga mu bwirinzi aho yahanganaga n’inzego zishinzwe umutekano ngo bikarangira adafashwe.

Agira ati “Ndi umuntu wabaye umusirikare, murabona uriya ufashe imbunda, buriya mfite tekinike zose zo kugenda nkayimukuraho, nari ngeze ku rwego rwo kuba nakwaka imbunda uwo duhuye wese, umupolisi we yageraga iwanjye, nkamubwira nti mbabarira wigendere kuko ntacyo twavugana″.

Avuga ko yakomeje gucuruza urumogi na kanyanga,ari na ko akomeza gukwepa abapolisi bazaga kumufata, ariko birangira akuwe ku izima nyuma y’uko abapolisi 300 baje iwe baramufata.

Agira ati “Nahoraga ncungana na Polisi, baza nkanyura mu gisenge cy’inzu nkigendera. Uburyo nafashwe haje umupolisi umwe witwa Gasana, anyoherereza abapolisi bagera kuri 300 bagota inzu, za tagitike zanjye mbona ziranshiranye, ndatuza banyambika ipingu bajya kumfunga″.

Misake wafunzwe asigaranye ibiro 57, ubu arapima ibiro 120. Avuga ko yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ajuriye kubera ko yemeraga icyaha, aradohorerwa afungwa umwaka umwe aza yarabicitseho ku buryo ubu asigaye ari umucuruzi ukomeye w’amata.

ACP Jean Baptiste Ntaganira na Mayor Uwambajemariya Florence basaba abaturage kwamagana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
ACP Jean Baptiste Ntaganira na Mayor Uwambajemariya Florence basaba abaturage kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Kuba yaratinze mu murimo wo gucuruza ibiyobyabwenge ntafatwe, ngo yabifashwagamo n’abayobozi b’imidugudu bagendaga bamuha amakuru bakamufasha gucika Polisi na we akabagurira inzoga.

Ati “Umuntu ucuruza ibiyobyabwenge wa mbere ni umukuru w’umudugudu, ni bo bamfashaga bakampa amakuru bati hunga Polisi yaje, nanjye nkirwanaho nkamenya uburyo mbihisha, nyuma nkabafungira akantu″.

Yasabye abakuru b’imidugudu gucika ku ngeso zo guhishira abagizi ba nabi, aho yagize ati “Mukuru w’umudugudu ugihishira abacuruza ibiyobyabwenge ndagukarabye, bireke nta nyungu irimo,ndabikubwiye bivemo, nta bwoba ngufitiye, sinkibicuruza ngo uzantanga narabiretse burundu,namwe mubireke ni mwanga nzajya mbatanga″.

ACP Jean Baptiste Ntaganira, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, agendeye ku butumwa bwatanzwe na Misake, yanenze abayobozi bakomeje guhishira abacuruza ibiyobyabwenge, avuga ko Polisi iri maso kandi ko yiteguye kubahana″.

Ati “Umuyobozi w’umudugudu ukora ibyo bintu ntabwo ari umuyobozi ahubwo ni umurozi, araroga abo ashinzwe,icyo mbasaba ni ukubivamo″.

Kugeza ubu Misake ufite umugore n’abana batatu, ni umucuruzi w’amata. Avuga ko ku kwezi amafaranga make yinjiza ari ibihumbi 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka