Ambasaderi William Gelling atashye anyuzwe n’umusanzu yatanze ku Rwanda

William Gelling ucyuye igihe ku mwanya w’ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda avuga ko ashimishijwe n’uruhare yagize mu kuzamura ubuhahirane n’ubutwerane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na William Gelling bafata ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na William Gelling bafata ifoto y’urwibutso

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2017, ubwo yasezeraga kuri Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka ine yari amaze mu Rwanda.

Yagize ati “Mu bice bikuru bigize ubutwererane navuga iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko by’umwihariko gutangiza ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza nicyo cyanshimishije kurushaho, hakaza n’ubufatanye mu bya gisirikare. Umwaka ushize hari abasirikare b’Abongereza baje kwitoreza ino kandi twizera ko bizakomeza.”

Yavuze ko yanyuzwe n'umusanzu yatanze ku Rwanda
Yavuze ko yanyuzwe n’umusanzu yatanze ku Rwanda

Ku buyobozi bwe ni bwo u Rwanda rwatangije ingendo za Rwandair zijya mu Bwongereza zitagize aho zihagarara, igikorwa cyafunguye amahirwe y’ubucuruzi n’ubuhahirane ku batuye ibihugu byombi.

Ubwongereza, bubinyujije mu kigega cyabwo cy’ubutwererane (DFID), butera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi bijyanye no guha amacumbi abaturage.

Ybanje kugirana ikiganiro na Perezida Kagame
Ybanje kugirana ikiganiro na Perezida Kagame
Banahanye impano nyuma y'ibiganiro
Banahanye impano nyuma y’ibiganiro
William Gelling na Madame we hamwe na Minisitiri Mushikiwabo bafata ifoto hamwe na Perezida Kagame
William Gelling na Madame we hamwe na Minisitiri Mushikiwabo bafata ifoto hamwe na Perezida Kagame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka