‘Wigurire Icupa’: Umuyobozi wanditse ibaruwa y’umugayo ati “mumbabarire”
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’i Rusizi uherutse kwandikira ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (Animateur) ndetse akamusaba kwigurira icupa kuko aberewe n’umugayo, yasabye imbabazi. Ni nyuma y’uko benshi batashimishijwe n’imvugo yakoresheje muri iyo baruwa.

Mu cyumweru gishize, niho hagaragaye ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi w’ishuri rya Gashonga TSS Nambajimana Pie, abwira umwarimu ko ikigo kimugaye mu buryo buteganywa n’amategeko.
Umuyobozi w’ishuri yamushinje imyitwarire mibi mu kazi harimo kutagira ubushake n’urukundo mu kazi no gukora nabi aho yagize ati: “Tukwandikiye tukugaya imyitwarire y’ubugwari ugaragaza mu kazi ushinzwe, imikorere yawe rwose iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mu byo ukora no mu byo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”
Uyu muyobozi w’ishuri yakoresheje amagambo yavugishije benshi aho yagize ati: "Turakugaye mu ruhame rw’abandi bakozi ba C.L GASHONGA TSS, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga, abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari, uko tukuzi kugawa biragushimishije wigurire icupa."
Iyi mvugo yagawe n’abantu benshi, barimo abari ku mbuga nkoranyambaga, akarere, ndetse n’itangazamakuru muri rusange.
VIDEO – Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’i Rusizi uherutse kwandikira ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri b'abahungu (Animateur) ndetse akamusaba kwigurira icupa, yasabye imbabazi. Ni nyuma y’uko benshi batashimishijwe n’imvugo yakoresheje muri iyo baruwa. pic.twitter.com/vZm0LevF9s
— Kigali Today (@kigalitoday) July 31, 2025
Uyu munsi, Nambajimana mu ijwi rye yasabye imbabazi kubw’iyo baruwa irimo amagambo akakaye, ariko avuga ko nta rwango afitiye mwarimu.
Yagize ati “Iriya baruwa ni byo irakakaye, harimo n’amagambo atarabaye meza kuyakoresha. Ngire ngo nanabanza no kuyasabira imbabazi. Yaba ari Iradukunda Benjamin musabye imbabazi, hamwe n’abandi basomye iriya baruwa, ariya magambo ntabwo yari akwiriye rwose, ubwo mwambabarira, hamwe namwe abanyamakuru.”
Umuyobozi avuga ko uyu murezi yari asanzwe akora amakosa kenshi na kenshi, ariko imbarutso y’iriya baruwa, ngo ni uko mbere gato y’ibiruhuko yataye abana ashinzwe ku ishuri akitahira, ntawe abwiye.
Yagize ati “Abana batashye ku itariki 30 z’Ukwezi kwa Gatandatu, ariko twebwe twasigaranye abagombaga gukora ibizamini bya Leta bagera kuri 75. Ubwo rero yari afite gahunda yo gutegera abana imodoka muri gare ya Rusizi kugira ngo bajye mu miryango yabo, birangira agiye ariko ntiyagaruka, kandi nari ndi mu kigo, ntiyambwira kugira ngo twite ku bana basigaye. Byageze nimugoroba dusanga yageze iwabo, aratubwira ati ‘natashye’. Yagumye iwabo, agaruka kuwa Kane Nyakanga. Akanama ka discipline rero kashingiye ku itegeko kamuhereza igihano cyo kugawa. Ntekereza ko nandika iyi barwa, nibutse n’ibindi byabaye byose, kandi tugerageza kumuhendahenda, wanareba ukabona nawe akeneye akazi bituma rero nandika muri buriya buryo busa n’aho bushaririye, ariko mu by’ukuri ntabwo ari ukumutuka, nta n’ubwo ari no kumwanga, oya.”
Yongeyeho ko mu manota y’imihigo, uyu mukozi ngo yamuhaye arenga mirongo irindwi.
Aha ni ho yagize ati “bashobora kuba baratekereje ko umuyobozi w’ishuri ari umuntu mubi, ariko ikibazo twagitewe n’ibyo twumvaga byakabaye bikorwa, bituma nandika muri buriya buryo, nisanga ari kuriya nabyanditse, ariko rwose nsabye imbabazi buri muntu wese wasomye iriya baruwa, ambabarire. "
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|