WHO yahembye Umunyarwanda wagize uruhare mu kurwanya itabi

Ku wa Gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, Umunyarwandakazi Mukantabana Crescence, yashyikirijwe igihembo yagenewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kubera ibikorwa bye bijyanye no kurwanya itabi.

Icyo gihembo Mukantabana yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, akaba yakimuhaye mu izina ry’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Buri mwaka, WHO ihemba abantu cyangwa imiryango (organizations) muri buri Karere mu Turere dutandatu, ikabahembera ibyo baba barakoze mu rwego rwo kurwanya itabi.

Utwo Turere harimo Akarere ka Afurika, Amerika, Mediterane y’Uburasirazuba, Akarere k’Uu Burayi, Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya (South-East Asia region), ndetse n’Akarere ka Pacifique y’Iburengerazuba.

Mukantabana ari muri batandatu (6) bahembwe mu Karere ka Afurika muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Mukantabana yavuze ko ashimishijwe n’icyo gihembo ahawe, ndetse yiyemeza ko agiye gukomeza ibikorwa bigamije kurwanya itabi, akorana n’abandi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse no guteza imbere abagore.

Mukantabana ayoboye Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Poor Women Development Network ‘ ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Mukantabana yakoze ubuvugizi bugamije kugira ngo ibiciro by’itabi bizamurwe, bityo bice intege abarigura, babonereho no kurireka.

Yatanze amahugurwa ku bantu bagera kuri 300, harimo abagore bakiri bato, abakobwa n’abahungu, abahugura ku bijyanye no kurwanya itabi hagamijwe kugera ku mahoro arambye, gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira indwara ndetse n’ubukene mu miryango.

Dr Ngamije yashimye ibikorwa bya Mukantabana mu kurwanya itabi, avuga ko ari urugero rwiza.

Yagize ati “Turashima uruhare rwawe n’umuryango wawe mwagize mu kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya itabi, cyane cyane mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu miryango ituye mu bice by’icyaro”.

Buri mwaka, ngo abantu bagera kuri Miliyoni zirindwi hirya no hino ku Isi bapfa bishwe n’itabi, kandi uyu mubare uzazamuka ugere kuri Miliyoni umunani niba nta gikozwe nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije.

Yagize ati “80% by’izo mpfu z’abazira n’itabi zibera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse harimo n’u Rwanda, kandi twese tuzi ko itabi riri mu bintu bitanu biri ku isonga mu gutera indwara zitandura (Non-Communicable Diseases)”.

Muri izo ndwara harimo, iz’umutima nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, guhagarara k’umutima bitunguranye, indwara z’ubuhumekero nka ‘bronchitis’ na Kanseri y’ibihaha, kanseri zifata mu kanwa ndetse na Kanseri zifata mu nzira y’igogora.

Dr Brian Chirombo, uhagarariye WHO mu Rwanda, yashimye ibikorwa bya Mukantabana bigamije kurwanya itabi.

Yagize ati "Kunywa itabi bikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera indwara n’imfu, guhagarika ikoreshwa ry’itabi, ni bumwe mu buryo bwiza bwo gukumira indwara zitandura".

Ku Isi, abantu babarirwa muri Miliyari 1.3 ni bo bakoresha itabi, abagera 10.2 % b’abagabo na 2.2 b’abagore, ngo ni bo bakoreshaga itabi umunsi ku wundi mu 2019.

U Rwanda rwasinyanye na WHO amasezerano ajyanye no kurwanya itabi mu 2004, rutangira kuyashyira mu bikorwa
mu 2006.

Mu minsi ya vuba aha, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Minisiteri kugaragaza uburyo buhamye yashyizeho bwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’itabi mu bana bafite munsi y’imyaka 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose yali akwiye guhembwa.Itabi ni uburozi.Ryica abantu bagera kuli 7 millions buri mwaka,ahanini bazize Cancer y’ibihaha (90%).Niyo mpamvu kuli buri paki y’Itabi bandikaho ngo:”Itabi ririca”;cyangwa “Itabi ryangiza umubiri”.Bihuye na 1 Abakorinto igice cya 7,umurongo wa 2 hatubuza KWANGIZA umubiri wacu.Bisobanura ko kunywa Itabi ari icyaha.Mu idini nsengeramo,nta n’umwe unywa ITABI.Babifata nk’icyaha,kubera ko Imana itubuza kwangiza umubiri wacu.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka