WDA yasabye ibigo byahawe inkunga kuyikoresha icyo byayisabiye
Ibigo byahawe inkunga yo kwigisha ubumenyingiro, byasabwe kuyikoresha mu gutanga ubumenyi bufite ireme kandi ku bantu bangana n’umubare bemeye kwigisha kuko utazakoresha neza iyo nkunga azasabwa kuyisubiza.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kivuze ko nubwo amafaranga yo guteza imbere ubumenyingiro ari inkunga y’imishinga ibyo bigo byanditse bisaba, ngo aho bizagaragara ko yakoreshejwe mu buryo bunyuranye n’ubwumvikanyweho, amasezerano ashobora guseswa ndetse bigakurikiranwa mu nkiko.
“Aya mafaranga n’ubwo ari inguzanyo Leta yasabye Banki y’isi, ni inkunga itazishyurwa kuri ibi bigo byayatsindiye, tubitezeho ko abo bigisha bagomba kuzagaragaza ko ibyo bize babishyira mu bikorwa”, nk’uko Nshimirimana Polycarpe, ushinzwe ikigega gitera inkunga abigisha iby’ubumenyingiro muri WDA, yabisobanuye.
Yongeraho ati: “Nubwo atari cyo turambirijeho, utazubahiriza amasezerano azasabwa gusubiza ayo mafaranga, ndetse akaba yanabibazwa mu nkiko”.
Mu bigo byahawe amafaranga yo kwigisha amasomo y’ubumenyingiro, harimo ikigo ngororamuco giteza imbere imyunga cya Iwawa, cyatsindiye miliyoni 57 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugura imashini n’ibindi bikoresho bigezweho, bizafasha kwigisha kubaza.
Nicolas Niyongabo, umuhuzabikorwa wa Iwawa asobanura uko ayo mafaranga azabafasha muri aya magambo: “Icyo tugamije ni ukwigisha benshi bashoboka, tukazamuka mu ntera ku kijyanye n’ubumenyi twatangaga, kuko hari imirimo imwe n’imwe y’ububaji tutagiraga, kandi dushaka ko abo twigisha bazajya guhatana n’abandi mu bigihugu bigize umuryango wa EAC”.
Guy Aimé Bizimana uhagarariye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Victory Technologies, arahamya ko mu minsi iri imbere nta banyamahanga bazaba bagitumizwa hanze, baje gukora ibihangano by’ikoranabunga na porogaramu z’imibare, zikenerwa mu micungire y’abakozi n’abakiriya mu bigo bitandukanye.
Icyo kigo cyahawe miliyoni 50 yo kugura za mudasobwa zo kwigisha gukora ibirango n’ibishushanyo by’ibintu binyuranye, gutunganya za filime, ndetse no guteza imbere porogaramu z’imibare yatuma habaho imicungire myiza y’abakozi n’abakiriya b’ikigo runaka, hamwe no kumenya uburyo ubukungu bwacyo buzamuka.
Mu mishinga y’ibigo 170 yari yahatanye, igera kuri 20 niyo yatsindiye kwigisha ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no hanze y’igihugu.
Kuri uyu wa 08/07/2013, WDA yahuguriye abakozi b’ibyo bigo gukoresha neza inkunga bahawe yanganaga na miliyoni 718.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBAYI KORESHE NEZA