WDA itangaza ko ubuhanzi ari kimwe mu bigize impinduramatwa yo guteza imbere imyuga
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), Jerome Gasana, aremeza ko gahunda batangije yo guteza imbere ubuhanzi ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubushake mu mpinduramatwara batangiye yo guha imyuga agaciro mu Banyarwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2013, ubwo WDA yasozaga icyiciro cya nyuma cyo guhitamo urubyiruko rugaragaza impano ruzashyirwa mu ishuri rishya ryashinzwe ryo kwigisha umuziki.

Gasana yatangaje ko iyi ari impnduramatwara mu bugeni, ubuhanzi n’imyuga igamije guteza imbere Abanyarwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu. yemeje kandi ko biri muri gahunda ya leta y’uko Abanyarwanda aribo bukungu bwa mbere bw’igihugu.
Yagize ati “Umuziko cyangwa ubugeni ni icyiciro kimwe mu byo twari twaratangiye kandi murabona ko turi kubakahirya no hino amashuri ajyanye n’ibintu by’imyuga. Nta gusubira inyuma rero ni ingamba leta yihaye.

Ntago ari twe twenyine hari na za minisiteri zose aho twifuza ko ishingiro ry’ubukungu bw’u Rwanda bugomba kugendera ku iterambere ku bikorerwa mu Rwanda, ibyoherezwa hanze bigakomeza kwiyongera.”
Abanyeshuri bagera kuri 36 nibo batoranyijwe mu gihugu cyose kuziga amasomo y’umuziki mu cyiciro cya mbere kizamara imyaka itatu, mu ishuri School of Arts rizaba riherereye ku nyundo.
Bamwe mu bana batoranyijwe kuziga muri iri shuri, batangaje ko ari amahirwe bahawe kandi bakazayabyaza umusaruro bihangira imirimo, mu gihe bazaba barangije kwiga muri iri shuri.
Aba banyeshuri kandi bakanguriwe kwita ku muco gakondo mu buhanzi bwabo niba bashaka kuzagira umwihariko mu buhanzi bwabo. Muri iri shuri bakazaba bigishwa ibyiciro bibiri birimo ubuhanzi no gukoresha ibikoresho bya muzika.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|