WDA ihamya ko ubuhanzi mu Rwanda atari ubusagihobe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gitangaza ko kuba urubyiruko rwakwiga umwuga w’ubuhanzi atari uguta igihe kuko ubuhanzi bufite agaciro kandi bukaba bubeshejeho neza ababukora.
Tariki 28/01/2013 ubwo WDA yasuraga ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Gahunga (kigisha imyuga), mu karere ka Burera, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro no guteza imbere ubuhanzi, hasobanuwe ko ubuhanzi bugiye gutezwa imbere mu Rwanda.
Gerald Karamutsa, umukozi muri WDA, avuga ko Abanyarwanda bamwe usanga badaha agaciro ubuhanzi. Atanga urugero avuga ko hari bamwe bagereranya abaririmbyi bo mu Rwanda n’umuhanzi wabayeho kera witwaga Sagihobe, mu rwego rwo kubatesha agaciro.
Umuhanzi Sagihobe akiriho ngo yirirwaga azengura ahantu hatandukanye acuranga “Icyembe” maze abamwishimiye bakamuha ifunguro cyangwa udufaranga tw’intica ntikize; nk’uko Karamutsa abisobanura.
Akomeza ashimangira ko, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, umuhanzi w’iki gihe atari Sagihobe. Abahanzi bo mu bihugu bitandukanye ku isi babayeho neza kubera ubuhanzi bakora nk’uko abihamya.
Agira ati “Uwo rero (Sagihobe) siwo muhanzi w’ubungubu...mu Rwanda uburyo abahanzi babayeho ntabwo ari Sagihobe. Ibyorero Abanyarwanda ntabwo babizi.”
Karamutsa avuga ko hakwiye kumvikana ko ubuhanzi atari umwuga ugayitse. Bityo n’umuntu ufite impano mu buhanzi runaka akamenya ko kugira ngo akore neza ubuhanzi bwe agomba kubwiga.
Ibitekerezo bizava muri iyo gahunda WDA yihaye yo kwegera urubyiruko rutandukanye rwo mu Rwanda irushishikariza kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro no guteza imbere ubuhanzi, bizashyirwa hamwe maze WDA ikareba uko yafatanya n’izindi nzego kugira ngo bashyireho ishuri ryo kwigisha iyo myuga itandukanye ishingiye ku buhanzi.
Karamutsa akomeza avuga ko kandi mu rwego rwo guteza imbere iyo myuga hazarebwa uburyo ahari hasanzwe higishirizwa iyo myuga, ariko hadahagije, hakwagurwa cyangwa hakongerwa.
Ku bufatanye na Rwanda Art Initiative, WDA ifite gahunda yo guteza imbere imyuga itandukanye y’ubuhanzi bushingiye ku buvangazo. Muri iyo myuga harimo Muzika, Gushushanya na Cinema, no kwandika ibitabo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|