WaterAid yongereye indi myaka 10 yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda

Umuryango mpuzamahanga WaterAid umaze imyaka 10 ufasha Abanyarwanda bo mu turere turindwi kubona amazi meza no kubahugura ku isuku n’isukura, ukaba kandi wongereye indi myaka 10 yo gukomeza ibyo bikorwa bifitiye benshi akamaro.

Abaturage barakaraba intoki ku rukarabiro rwubatswe ku isoko rya Kaduha i Nyamagabe
Abaturage barakaraba intoki ku rukarabiro rwubatswe ku isoko rya Kaduha i Nyamagabe

Ibyo byatagajwe n’ubuyobozi bw’uwo muryango ku wa 22 Ukwakira 2020, ubwo wizihizaga imyaka 10 umaze muri ibyo bikorwa byo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

Ibyo bikorwa bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye y’imyaka irindwi, ni ukuvuga 2017-2024 yo kuba ingo zose zo mu gihugu zizaba zigera ku mazi meza. Biteganyijwe ko abagera ku mazi meza bava kuri 85% nk’uko byari bimeze muri 2017, bakagera ku 100% muri 2024, uruhare rwa WaterAid mu kugera kuri iyo ntego rukaba ari ingenzi.

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, avuga ko biteguye gukora byinshi kandi byiza kurusha ibyakozwe mbere.

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice
Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice

Ati “Uyu munsi turizihiza imyaka 10 tumaze dukorera muri iki gihugu, tugeza amazi meza ku baturage tunabahugura ku isuku, ariko twiyemeje gukora byinshi mu yindi myaka 10 iri imbere”.

Ati “Kongera ibyo bikorwa ntibisaba amafaranga gusa, bisaba igihe ndetse n’ibitekerezo byiza. Kwigisha abaturage iby’isuku ni akazi gakomeye, gusa tuzakomeza kongeramo ingufu kandi ari na ko twongeramo amafaranga bitewe n’uko abaterankunga bazayatanga”.

Kwizera akomeza agira ati “Amafaranga aboneka kubera ibitekerezo by’abantu, icyo ni ikintu gikomeye. Tuzakomeza gushyiramo amafaranga no kongera igihe cyo gufasha abaturage muri ibyo bikorwa kugeza muri 2030. Covid-19 yabaye urugero kuri buri muntu, bigaragara rero ko gukaraba intoki kenshi ari ingenzi ku bantu”.

Ati “Bizwi ko amazi ari ubuzima, isukura ni ishema naho isuku ni imibereho myiza. Ibyo ni byo WaterAid imaze igihe ikora mu Rwanda”.

Ni byiza cyane kubona WaterAid yongera ibikorwa ifatanyamo n'abandi igeza serivise nziza ku batishoboye.” Tim WainWright, Umuyobozi mukuru wa WaterAid International
Ni byiza cyane kubona WaterAid yongera ibikorwa ifatanyamo n’abandi igeza serivise nziza ku batishoboye.” Tim WainWright, Umuyobozi mukuru wa WaterAid International

Kuva WaterAid yagera mu Rwanda, yagejeje amazi meza ku bantu basaga 172,483 hanyuma yigisha abagera ku 221,523 iby’isukura naho abantu 959,724 bahugurwa ku guhindura imyitwarire mu kugira isuku.

Hari kandi amashuri 338, ibigo nderabuzima bitanu n’ahantu habiri hahurirwa n’abantu benshi hagejejweho izo serivisi, mu mashuri hanashyirwa n’icyumba cy’umwana w’umukobwa kimufasha nko mu gihe ari mu mihango.

WaterAid ivuga ko muri iyo myaka 10 ishize, yakoresheje miliyari zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda mu kugeza izo serivisi ku baturage.

Patricie Uwase
Patricie Uwase

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Patricie Uwase wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko WaterAid yabaye umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ikaba yaranakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

Ati “Uwo muryango wagize uruhare runini mu kubaka aho gukarabira intoki mu Karere ka Bugesera no bitaro bitandukanye. Muri 2024 tuzaba twegereje umusozo w’Intego z’Iterambere ry’Igihugu (NST1), tuzakorana na WaterAid kugira ngo tuzigereho. Imwe muri izo ntego ni ukongera amazi meza mu ngo, uwo muryango ukazabidufashamo”.

Ati “Leta ifite gahunda yo kubaka imiyoboro minini y’amazi n’ibigega binini, ariko tugafatanya n’imiryango nka WaterAid, kugira ngo twongere ibikorwa by’amazi meza n’isuku mu ngo. Uruhare rwa WaterAid Rwanda ruzatuma igihugu kigera ku ntego cyiyemeje muri 2024”.

Uwo muryango ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe mu Majyepfo, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Urukarabiro rugezweho ni kimwe mu bikorwa remezo WaterAid Rwanda iherutse gushyikiriza abatuye mu Karere ka Nyamagabe
Urukarabiro rugezweho ni kimwe mu bikorwa remezo WaterAid Rwanda iherutse gushyikiriza abatuye mu Karere ka Nyamagabe
Abaturage i Nyamagabe bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, ibirori byateguwe na WaterAid Rwanda, tariki 15 Ukwakira 2020
Abaturage i Nyamagabe bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, ibirori byateguwe na WaterAid Rwanda, tariki 15 Ukwakira 2020
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka