WaterAid yatangije uburyo bushya bwo kugeza amazi, isuku n’isukura ku baturage

WaterAid Rwanda yatangije gahunda yayo ku rwego rw’Igihugu y’imyaka itanu yo kugeza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura kuri bose, bikazakorwa hibandwa ku gice kimwe cy’ahantu runaka, bitandukanye n’uko yakoreraga mu bice byinshi.

Ibi bikorwa by’imyaka itanu birahurirana n’ingamba WaterAid yihaye ku rwego rw’isi mu myaka 10 (2022–2032) zo guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ikibazo cy’amazi, isuku, n’isukura kuri buri wese, kandi ahantu hose.

Ibi bikagaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku kwihutisha gufasha abantu mu buryo burambye kugera ku bikorwa by’amazi, isuku, n’isukura muri gahunda z’iterambere rirambye SDGs.

Mukeshimana Vestine, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa WaterAid Rwanda, yavuze ko intego ku rwego rw’isi ari imwe mu cyerekezo cyo kugeza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura kuri bose.

Mukeshimana Vestine
Mukeshimana Vestine

Yagize ati "Twese dusangiye icyerekezo n’intego hamwe na WaterAid Global, icyerekezo giteganya ko Isi igira ibikorwa birambye by’amazi kandi meza, isuku, n’isukura bigera kuri bose."

Yakomeje avuga ko binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bihuza Guverinoma, abafatanyabikorwa, n’abaturage, bifuza kugera ku mpinduka nziza kandi zituma Abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza kugera kuri buri wese nta n’umwe uhejwe.

Mukeshimana asobanura ko impamvu biyongeye imyaka itanu ari ukugira ngo bahindure ingamba z’uburyo bakoragamo hagamijwe gutanga umusaruro kurushaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye imikorere ya WaterAid mu myaka cumi n’itatu imaze ifatanya na Leta mu kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage.

Ati: "WaterAid tumaze imyaka myinshi dukorana mu kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage cyane cyane mu Karere ka Bugesera dukoresheje uburyo bwo kujya mu karere tukiyemeza kugeza amazi meza kuri bose bahatuye. Twongereye imiyoboro, twubaka ubwiherero bugezweho ndetse twigisha ababuhawe kubukoresha no kubugira iwabo. Ni abafatanyabikorwa b’imena, ndetse muri uru rugendo rw’ imyaka itanu batangiye twiteze ko tuzakomeza kwagura ibikorwa, hagendewe ku ngamba bihaye muri iyi myaka".

Umuyobozi wa WaterAid muri Afurika y’Iburasirazuba, Olutayo Bankole-Bolawole, yagarutse na we ku ntego uyu mushinga ufite wo kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura bigera kuri bose bijyanye n’intego z’iterambere rirambye.

Olutayo Bankole-Bolawole
Olutayo Bankole-Bolawole

Yagize ati: "Kugira ngo tugere kuri izo ntego zikomeye, gahunda zacu zifite ibintu bine by’ingenzi ari byo, uburinganire, ubushobozi bwa serivisi no kubigiramo uruhare, ubufatanye, kwihugura no guhanga udushya."

Intego enye za WaterAid harimo kugera kuri serivisi zirambye, n’umutekano mu Karere, Amazi, isuku n’isukura mu guteza imbere ubuzima rusange, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no gushaka inkunga muri gahunda y’amazi, isuku n’isukura (WASH).

Madamu Olutayo yakomeje avuga ko muri WaterAid bashyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye nk’urufatiro mu kugera ku iterambere rirambye mu bikorwa by’isuku n’isukura.

Ati: "Muri WaterAid twizera tudashidikanya ko uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kongerera ubushobozi umugore ari urufatiro rukomeye rwo kugera ku majyambere arambye muri gahunda y’amazi, isuku n’isukura [WASH]."

Mu bindi byagarutsweho muri iri murikabikorwa ry’imyaka itanu ya WaterAid, ni uko abagera kuri miliyari 2.2 batabasha kubona amazi meza, ndetse kandi hari abandi bagera kuri miliyari 2 batabona isabune n’amazi yo gukaraba intoki mu rugo.

Mu bindi byagaragajwe harimo ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ndetse na UNICEF ryita ku bana bagaragaza ko abantu miliyari 3,5 badafite umusarani wujuje ibyangombwa mu ngo zabo.

Undi mutwaro uhari mu kwimakaza ibikorwa by’isuku n’isukura ni uko kugeza ubu abantu bagera kuri miliyari 1.8 ku isi yose, bafite ikibazo cyo kutagira amazi hafi yabo bikabasaba gukora ingendo bajya kuyashaka.

Usanga kandi umubare w’abagore n’abakobwa bakora urwo rugendo bajya gushaka amazi ari munini kurusha abagabo n’abahungu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu barenga igice cya miliyari basangira ubwiherero ku Isi yose, bigatuma ubuzima bwite bw’abagore n’abakobwa mu kwita ku isuku bubangamirwa.

Mu myaka itanu yatangijwe ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, WaterAid iteganya gukoresha ingengo y’imari ingana n’Amapawundi Miliyoni 17.

Mu myaka 13 ishize bakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, umuyobozi wa WaterAid avuga ko iterambere abaturage bagezeho muri gahunda yo kwegerezwa amazi meza, isuku n’isukura bayigizemo uruhare, ndetse nko mu Karere ka Bugesera batangira kuhakorera ngo kari munsi ya 50% ariko kuri ubu kari hejuru ya 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka